21Mata022

Taliki 21 Mata 1994: Umunsi wishwemo Abatutsi benshi kurusha iyindi muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mu bice binyuranye by’Igihugu hishwe abasaga ibihumbi 250, aho ubwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye harimo i Murambi, i Cyanika, i Nyanza, i Kinazi, Cyarwa-Tumba n’ahandi.

Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE, ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bugaragaza ko iyi tariki ya 21 Mata 1994, ari wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu.

Ni ubushakashatsi bugaragaza ko Abatutsi basaga 50,000 biciwe i Murambi (Nyamagabe, Gikongoro), abasaga 35,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Cyanika, Nyamagabe.

Hari kandi abasaga 47,000 biciwe kuri Paruwasi gatorika ya Kaduha, Nyamagabe Guverinoma y’abicanyi yakomeje gushaka uburyo yagura intwaro zo gukoresha ku rugamba no kwica Abatutsi.

MINUBUMWE ivuga ko muri politiki yayo yo gutsemba Abatutsi hakoreshejwe icyiswe “auto-defense civile”, gahunda ngome yo kwinjiza abaturage benshi b’Abahutu mu bwicanyi , ikaba yaratanzwemo intwaro ndetse n’amafranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize.

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu turere yagenzuraga.

Kugira ngo bigerweho vuba, Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yashinze buri mu minisitiri, akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe.

Muri bo hari abagize uruhare runini m’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu turere bavukamo, nka Nyiramasuhuko Pauline muri Butare, Karemera Edouard na Niyitegeka Eliezer ku Kibuye, Nzabonimana Callixte i Gitarama, Ngirabatware Augustin ku Gisenyi, n’abandi.

Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha ibimenyetso byabwo, nko gusenya amazu no kuzimanganya imibiri y’Abatutsi bishwe.

Kuri iyi tariki kandi, Abahutu benshi cyane bitwaje ibihiri n’imipanga binjiye mu mpunzi babanza kuzigendamo bazitegereza, bigeze saa tatu za mu gitondo haza ibitero by’interahamwe nyinshi zambaye ibirere baturuka impande zose bagota aho impunzi zari ziri barazica.

Nyuma bafashe abana bari barokotse ubwo bwicanyi babakusanyiriza hamwe, babatekera igikoma bashyiramo acide ubundi barabaha barakinywa barashira. Imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 70 nibo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.

Tariki 21 Mata 1994, kandi hari Abatutsi biciwe i Gishubi ni abari bahatuye n’abaturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse i Ndora, Musha, Gikongoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *