Tanasha yahishuye uburyo yahuye bwa mbere na Diamond umurata ubwiza mu buriri

Sangiza iyi nkuru

Umunyakenyakazi Tanasha Donnah yahishuriye abafana be uburyo yahuye n’icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ubu banitegura kubana muri uyu mwaka wa 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri Instagram, Tanasha yabajijwe iki kibazo. Ni gute wahuye na Diamond? Mu gusubiza uyu mufana we, Yagize ati “Twahuye mu myaka ibiri ishize turi muri Club ariko ntabwo twavuganaga kugeza mu mpera z’umwaka ushize”.

Undi mufana yifuje kumenya icyaba cyaramuteye kumva yiyumvamo Diamond ku buryo byagera n’aho babana.

se

Yasubije agira ati “Ni umuntu utuje, umunyakuri, arakora cyane, agira urukundo kandi azi kwita ku mukunzi we, yego byose bimurimo Diamond Platnumz”.

Ubwo Diamond yitabiraga igitaramo serukiramuco ‘Wasafi Festival’ cyabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2018, i Embu, yemeje ko Tanasha afite ubwiza buhebuje, by’umwihariko ko amenya ibyifuzo bye mu buriri.

Yagize ati “Tanasha ni mwiza, ni umunyakenya, afite uburanga kandi yumva ibyifuzo byanjye mu buriri, hari ikintu kidasanzwe kuri we”.

Mu mpere z’umwaka ushize nibwo iby’umubano wa Diamond na Tanasha byatangiye kumenyakana. Diamond yaje guhishura ko afite gahunda yo kubana n’uyu mukobwa by’umwihariko mu mpera z’icyumweru gishize akaba yaramujyanye kumwereka nyirabukwe, Sandrah amwereka n’abandi bo mu muryango barimo mushiki we, Esma n’abandi bagize umuryango.

Diamond yari yatangaje ko ubukwe bwe n’uyu mukobwa buzaba ku munsi wahariwe abakundana, ku wa 14 Gashyantare 2019, bukaba iminsi ine ariko nyuma yaje gutangaza ko bwigijwe inyuma.

Diamond 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *