Tanasha yatangaje ko hari ikibazo gituma yifuza guhura na Zari

Sangiza iyi nkuru

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko yifuza ko yahura na Zari Hassan bakaganira ku ngingo y’urubyaro afitanye n’uwo bateganya kubana.

Muri iki cyumweru, habayeho uguterana amagambo hagati ya Zari na Tanasha. Ibi byahujwe no kuba  kuva Diamond yakundana na Tanasha atajya asura abana be muri Afurika y’Epfo.

Zari  abinyujije ku  rukuta rwe rwa instagram, aherutse gutangaza ko ari we wenyine utunze abana. Ingingo yatumye abamukurikira (followers) bavuga ko Diamond yaba yaramutereranye mu nshingano zo kurera.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Kiss 100, Tanasha avuga ko yifuza guhura na Zari bagakemura ibibazo bihari  ku bijyanye n’abana.

Ati “ Sindavugana na we [Zari], gusa mfite icyizere ko tuzahura tugakemura ukutumvikana guhari bitewe n’abana. Nziko izi mbuga nkoranyambaga n’ibindi bitandukanye byagiye biha iki kibazo indi sura ariko Imana nibishaka kutazabonana tubiganireho.”

Tanasha yabwiye iki kinyamakuru ko ataravugana n’umwana mukuru wa Diamond, Princess Tiffah.

Ati “ Sindavugana na we.”Uyu yanahishuye ko ahuza isabukuru y’amavuko na nyina wa Diamod Sanura Sandra.

Uyu mukobwa inshuro nyinshi yagiye abwira ibitangazamakuru binyuranye ko nta mpungenge afite ku kuba agiye kubana na Diamond kandi asanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Diamond yabyaranye umwana w’umuhungu na Hamisa Mobetto. Ni nyuma yo kubyarana na Zari umwana w’umukobwa n’umuhungu.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *