Ubuyobozi bwa Brigade ya 22 yo gutabara byihuse, n’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Usalama mu Ntara ya Tanganyika, buravuga ko bwishimiye imigendekere y’ibikorwa bigamije gukurikirana imitwe yitwaje intwaro ikorera mukarere.
Kuva icyiciro cya gatatu cy’ibikorwa byatangira, ahantu henshi hahoze ari ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro higaruriwe n’ingabo za FARDC nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Umuyobozi wa Brigade ya 22, Dieudonné Muhima, arahamagarira abaturage ba Tanganyika gufatanya n’ingabo mu guhagarika ibikorwa by’izo nyeshyamba zose.
Yahamagariye imitwe yitwaje intwaro kandi gushyira hasi ibirwanisho.
Yagize ati “Uduce twinshi twahoze twigaruriwe naba bagizi ba nabi turimo Manyenze, Mugongo, Mubende, Manselay, Mubandala 2, Maya, Mwibe, Lwamba, Majembela, Kahendwa. Kuri ubu iyi midugudu iyobowe na FARDC. Aba batubahiriza amategeko muri iki gihe bazerera mu gice cy’intara cyegeranye n’intara ya Maniema mu murenge wa Lukuga y’Amajyaruguru aho imitwe yitwaje intwaro yitwa Hapa na pale de Mundus, 5 kuri 5 y’Abasangwabutaka, imenyerewe cyane mu bujura, gusahura, kwica, gufata ku ngufu no gufata bugwate.”
Yongeraho ko aba barwanyi bafashe icyerekezo cya Maniema kandi bakora ubugizi bwa nabi mu mpande zimwe na zimwe za Tanganyika.


