Tanzania: Captain Sagahutu wari ufungiye Arusha yatawe muri yombi agerageza kujya mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Tanzania kuri uyu wa Gatanu zatangaje ko zari zataye muri yombi Umunyarwanda wigeze gufungirwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha. Uyu witwa Sagahutu Innocent ngo akaba yafatiwe mu karere ka Ngara agerageza kwinjira i Burundi nk’uko byemezwa na Ally Dady, umukozi ‘uru rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kagera.

Innocent Sagahutu, wari Kapiteni mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda, EX-FAR, yahaswe ibibazo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Bukoba, umurwa mukuru w’akarere ka Kagera, basanga yagerageje kwambuka ngo ajye mu Burundi nta byangombwa afite bibimwemerera ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.

Uyu mukozi w’uru rwego witwa Ally avuga ko Sagahutu yarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe na TPIR kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.

Ally akomeza avuga ko nyuma yo kurangiza igihano, Sagahutu atabashije guhita abona igihugu kimwakira, yongeraho ko yari akeneye ibyangombwa bimuha uburenganzira bwo gusohoka mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzania.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyamara nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ivuga, ngo Sagahutu we avuga koyari afite ibyangombwa byose bimwemerera gusohoka muri Arusha.

Avuga ko abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Ngara bananiwe kubisoma neza ari yo mpamvu bahamufungiye iminsi 11 yose. Yongeyeho ko icyemezo yagikuye mu biro by’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania cyamwemereraga kujya mu Burundi kureba abo mu muryango we.

Sagahutu yanakomeje avuga ko icyangombwa nk’iki ngo amaze no kukigenderaho ajya muri Mozambique ndetse yanakigendeyeho mu Busuwisi kandi nta kibazo byateje.

Uyu Innocent Sagahutu twababwira ko ari mu Banyarwanda 10 bari bafungiye I Arusha barangije ibihano bakatiwe ariko bakaba batarabona ibihugu bibakira. Benshi muri aba ngo bakaba n’ubundi bari muri kasho idasanzwe ya Loni I Arusha.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *