image-1644

Tanzania: CHADEMA yamenye aho umunyapolitiki Tindu Lissu wari wabuze aherereye

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya ryatangaje ko ku wa gatandatu umuyobozi waryo Tundu Lissu wafunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, yimuriwe mu yindi gereza, nyuma y’umunsi umwe ishyaka rye rivuze ko ryamubuze.

Ibirego Lissu aregwa byongeye gutuma benshi bongera gushungura Perezida Samia Suluhu Hassan ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe azaba yiyamamariza kongera gutorwa mu mpera z’Ukwakira.

Perezida Suluhu Hassan yakunze kuvuga ko guverinoma ye yiyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.

Umuvugizi w’ishyaka rya CHADEMA rya Lissu yavuze ko abayobozi b’iryo shyaka bahuye n’abayobozi b’urwego rushinzwe amagereza muri Tanzaniya bamenyeshwa ko yimuwe.

Umuvugizi w’ishyaka Brenda Rupia yagize ati: “CHADEMA irashaka kumenyesha rubanda ko Lissu yimuriwe muri Gereza ya Ukonga”.

Umuvugizi wa serivisi z’amagereza muri Tanzaniya, Elizabeth Mbezi, ntiyitabye telefoni n’ubutumwa bugufi busaba ibisobanuro nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza.

Ku wa Gatanu, CHADEMA yari yavuze ko abayobozi b’ishyaka, abunganizi ba Lissu n’abagize umuryango we, bagerageje kumugeraho muri gereza yo mu murwa mukuru Dar es Salaam aho yari afungiye kuva ku itariki ya 10 Mata ariko baramubura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *