Mu gihe Leta ya Tanzania iyobowe na Joseph Pombe Magufuli ikomeje guhiga bukware abatinganyi, Amnest International ntibikozwa.
Umuryango Amnesty International uratunga agatoki Guverinori wa Dar es Salaam , Paul Makonda nyuma yaho ahamagariye abaturage kwamaga abantinganyi kuwa 5 Ugushyingo 2018.
Mu kiganiro na RFI, Umuyobozi wa Amnesty muri Afurika y’ u Burasirazuba ,Seif Magango yatangaje ko hari amakuru yamugezeho avuga ko hari urutonde rw’ abatinganyi ibihumbi 5 bashobora gushikirizwa polisi mu maguru mashya.
Ati” ibyo ntibyumvikana uburyo Guverinoma ya Tanzania ikangurira abaturage bayo gusubiranamo niyo mpamvu dusaba abayobozi b’ iki gihugu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse bakanashyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu rwego mpuzamahanga.
Yakomeje na none atunga agatoki Leta ya Joseph Pombe Magufuli avuga kuva yajya k’ ubutegetsi yakomeje kwibasira igice kimwe cy’ abaturage badahuje imyumvire.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umukozi w’ Ambasade y’ u Buholandi muri Tanzania, Roeland van de Geer detse n’ Uhagarariye Itsinda ry’ abadiplomate bw’ Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi (EU) baherutse kwirukanywa muri Tanzania ku bw’ impamvu zidasobanutse.
Ubutinganyi n’ icyaha muri Tanzania gihanirwa igifungo cy’ imyaka 30 ndetse gishobora guhanirwa igifungo cya burundu.
Muri Tanzania, si abatinganyi gusa kuko n’ abaharanira uburenganzira bw’ abo, abatavuga rumwe na Leta, ndetse n’ abanyamakuru baramaganywa ndetse bakanahohoterwa ku mugaragaro.
Hashize igihe, Umuryango UE ushyira mu majwi Guverinoma ya Joseph Magufuli iyishinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse no kutihanganira abatavuga rumwe nayo biganjemo abaharanira uburenganzira bw’ abaturage.


