Impunzi z’ Abarundi bahungiye muri Tanzaniya muri Gicuransi 2015, bagiye guhabwa ubwenegihugu nyuma y’uko bahunze ubwicanyi bwakorerwaga iwabo.
Leta ya Tanzaniya ngo yaba yamaze kugenzura neza impunzi zikwiye guhabwa ibyangombwa biranga umwenegihugu.

Iki gikorwa kikaba kizatangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 aho buri mpunzi izajya ibona serivisi zihabwa umuturage wa Tanzaniya.
Hamad Yusufu Masauni, Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu, yavuze ko Leta ya Tanzaniya irimo gukorana bya hafi na UNHCR ngo habe hamenyekana ku buryo bworoshye abakwiye guhabwa ubwo ubwenegihugu.
Ibyo yabitangaje ubwo yari mu Mujyi wa Dodoma aho yemeje ko iyo gahunda igiye kujya mu bikorwa vuba cyane.
Yagize ati: “ni gahunda twatangiye gutegura yo guha ibyangombwa impunzi z’Abarundi ziba mu gihugu byemewe n’amategeko.kandi bigomba kuba muri uyu mwaka”.
Nk’uko ikinyamakuru The East African kibitangaza, ngo mu 1982, Tanzaniya yahaye ubwenegihugu impunzi z’ Abanyarwanda 32000, nyuma muri Gashyantare 2016, haza kwemezwa ubundi bwenegihugu bw’impunzi zo muri Somalia 3000,zahahungiye mu 1991 bahunga ubutegetsi bwa Siad Barre.
Izi mpunzi ziteguye guhabwa ubwenegihugu, nyuma y’uko mu Burundi hakomeje kuvugwa ubwicanyi bukomeye,aho bamwe mu bayobozi n’abaturage bakomeje kuburirwa irengero.
Ibyo bigatuma nta mpunzi n’imwe ishobora kugira igitekerezo cyo gusubira mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


