Impunzi y’umurundi yacururizaga mu nkambi y’impunzi ya Nduta muri Tanzania, yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata 2019, n’ushinzwe umutekano w’inkambi, none bagenzi be bamubiriye irengero.
Umuryango we utangaza ko kuva yajyanwa nta makuru ye wari wamenya ndetse ko na telefoni yakoreshaga itagicamo, bityo bakaba bahangayikiye umutekano we.
Uyu mucuruzi yitwa Eric Ngendakumana, yabarizwaga muri Zone ya Gatandatu, mu Mudugudu wa 13 nimero 47. Yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa 7 Mata, n’umwe mu bakozi bashinzwe umutekano w’inkambi witwa Sungusungu.
Uyu Sungusungu yamutwaye avuga ko amushyiriye urwego rwa polisi rumushaka, bageze ku biro byayo ngo basanze ushinzwe kwakira ibibazo adahari, ahirirwa umunsi wose kugera nijoro.
Ikinyamakuru cya Radiyo RPA gitangaza ko mu ijoro aribwo imodoka y’urwego rw’iperereza yamutwaye iturutse mu Ntara ya Kibondo, imujyana ahantu kugeza ubu umuryango we utaramenya cyangwa ngo umenyeshwe n’icyerekezo yajyanwemo.
Umwe mu muryango we yagize ati “Nta makuru na make dufite ya Eric Ngendakumana, ntabwo bizwi niba yarafunzwe”.
Umuryango wa Eric utangaza ko uhangayitse mu gihe hamaze iminsi amakuru avuga ko impunzi z’Abarundi zishimutwa mu nkambi z’impunzi z’abarundi, nyuma imirambo yabo igatoragurwa inyuma y’inkambi.


