Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Tanzania, Job Ndugai, yahagaritse imirimo y’inteko nyuma y’urupfu rwa Richard Ndassa wari umudepite wa kiriya gihugu wapfuye urupfu rutunguranye.
Ndassa yabaye umudepite wa kabiri muri Tanzania upfuye mu minsi 10 ishize. Perezida w’Inteko ishinga amategeko yavuze ko uyu mudepite w’imyaka 61 y’amavuko yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe gito, gusa ntiyigera atangaza ubwo ari bwo.
Urupfu rw’uyu mudepite rwabababaje abarimo Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli wavuze bari incuti ubwo yihanganishaga umuryango we.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Magufuli riragira riti” Ndibuka mu 1995 ubwo Ndassa nanjye twabaga abadepite. Yari umudepite uhagarariye agace ka Sumve njye mpagarariye Biharamulo y’Iburasirazuba izwi nka Chato. Roho ye iruhukire mu mahoro.”
Inteko ya Tanzania yavuze ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo Ndassa ashyingurwe mu gace ka Sumve yahagarariye kuva mu 1995 nk’umurwanashyaka w’ishyaka Chama Cha Mapenduzi riri ku butegetsi muri Tanzania.
Depite Ndassa yitabye Imana nyuma y’iminsi 10 undi mudepite w’ishyaka Chama Cha Mapenduzi witwa Reverend Gertrude Rwakatare apfiriye i Dar Es Salaam.
Uyu na we yiyongera kuri Augustine Ramadhani wabaye umucamanza mukuru muri Tanzania wapfuye ku wa kabiri w’iki cyumweru, uko ari batatu bakiyongera ku bandi banya-Politiki batatu bakomeye muri Tanzania bitabye Imana mu minsi umunani ishize.
Abo ni Bernard Lowasa usanzwe ari murumuna wa Edward Lowassa wabaye Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Ali Haji Pandu wabaye umucamanza mukuru muri Zanzibar na Missa Kwikima wabaye umucamanza n’umuyobozi mu ishyaka ACT.


