Muri Tanzaniya, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, rirahamagarira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kwisubiraho nyuma y’icyumweru kimwe uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, agizwe Uhagarariye AU mu ihembe rya Afurika n’Inyanja Itukura. Iri shyaka ryizera ko izina ry’uwahoze ari perezida rifite icyasha mu bijyanye na demokarasi.
Mu ibaruwa y’impapuro ebyiri yandikiwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Chadema ivuga ko ‘ihangayikishijwe cyane n’igenwa rya Jakaya Kikwete ku mwanya wo guhagararira umuryango mu Ihembe rya Afurika n’Inyanja Itukura.
Ikibazo kiriho ni amateka y’uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya. Ishyaka Chadema rimushinja kuba yarabujije ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko Nshinga ry’igihugu. Riratunga urutoki kandi umubano we wa hafi na Perezida wa Tanzania uriho, nk’uko byasobanuwe na John Kitoka, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga na diaspora wa Chadema.
Ati: “Ni umuntu wa hafi wa Samia Suluhu Hassan, ubutegetsi bwe bukaba ari bwo buri inyuma y’ubwicanyi bwabaye ku itariki ya 29 z’Ukwakira gushize ndetse no mu minsi yakurikiyeho. Ntabwo yigeze ashyira ahagaragara ijwi rye ngo yamagane ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ribera muri iki gihugu.”
Iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga ko amezi atatu nyuma y’imyigaragambyo yahagaritswe hamenetse amaraso muri Tanzania, guverinoma yashyizeho komisiyo ishinzwe iperereza kugira ngo imenye icyateye ubugizi bwa nabi. Mu mpera z’Ukwakira, Perezida Samia Suluhu Hassan yatowe n’amajwi agera kuri 98% mu matora igice cy’abaturage cyabonaga ko yabayemo uburiganya. Mu myigaragambyo yakurikiye, guverinoma yakoresheje amasasu ya nyayo n’ibyuka biryana mu maso mu kuyihagarika.
Chadema ntirabona igisubizo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ariko yizeye ko izakibona vuba aha. Nk’uko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ribivuga, aya mahitamo (yo gushyiraho Kikwete) ntaho ahuriye n’indangagaciro z’umuryango.


