Leta ya Tanzania yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gushyira ku karubanda urutonde rw’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina bashinjwa kwicururiza kuri internet, isobanura ko gushyira hanze urutonde rwabo byakwangiza ibimenyetso.
Minisitiri w’ubuzima wungirije, Dr. Hamisi Kigwangalla, yari yatumije ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere cyagombaga gutangarizwamo urwo rutonde nyuma y’aho yari yatangaje ko izabikora mu ntangiriro z’uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, uyu muyobozi yavuze ko iki kiganiro n’itangazamakuru gisubitswe amazina y’abakorana imibonano n’abo bajuhe igitsina atagitangajwe kubw’impamvu zo kwanga ko ibimenyetso byakwangizwa, avuga ko ahubwo iki kibazo bagiye kukitaho mu bundi buryo. Yongeyeho ko gutangaza aya mazina byaba ari nko kurekura ikibi cyari cyafatiwe mu icupa (freeing a devil in a bottle).
Kugeza ubu mu gihugu cya Tanzania kuryamana n’uwo muhuje igitsina uri umugabo ni icyaha gihanwa n’amategeko, aho ufatiwe muri iki gikorwa ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 30 na burundu. Gusa, ngo itegeko nk’iri ntacyo rivuga ku bakorana imibonano bahuje igitsina b’abagore nk’uko Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


