Kuva ku cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019, ubuyobozi bw’akarere ka Kibondo muri Tanzania bwashyizeho amabwiriza yo guhiga bukware Abarundi bahaba batagira ibyangombwa.
Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’igitero cyagabwa mu gasantere k’ubucuruzi gaherereye muri Kibondo, ngo abantu batandatu barimo abarundi batatu bahaburira ubuzima mu gihe abopolisi b’abofisiye babiri ngo nabo barahakomerekera.
Mu nama yabaye kuri icyo cyumweru, umuyobozi mukuru w’akarere ka Kibondo utatangajwe amazina, yagize ati “Muhige abo bantu bihishe inyuma ibikorwa bihungabanya umutekano, abo tuzafata tuzabohereza iwabo nituzasanga ari Abarundi, tuzabafunga,…”.
SOS Medias/ Burundi, itangaza ko bamwe mu barundi ngo bakoraga akazi ka nyakabyizi mu mirima y’abatuye muri Kibondo, batawe muri yombi bakaba barimo gukorwaho iperereza. Ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko kuba hari abarundi benshi batagira ibyangombwa by’ubuhunzi cyangwa ibindi bibemerera kuba muri iki gihugu, ngo nibyo byongera ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi muri aka gace.
Akarere ka Kibondo niko gaherereyemo inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta ndetse n’iya Mtendeli. Abarundi benshi ngo bakaba bahabonea cyane bakora ubucuruzi abandi bahaha ndetse n’indi mirimo ya buri munsi.


