Tanzania mu nzira zo kubahiriza ibyifuzo by’abacuruzi b’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe 70% n’imisago by’ibicuruzwa biza mu Rwanda binyura ku Cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, iki gihugu kiravuga ko kigiye kwita ku busabe bw’abacuruzi b’Abanyarwanda bakomeje gusaba ko havugururwa ibikorwaremezo bishaje mu Muhora wo Hagati, aho miliyari 30 zamaze gutegurwa .

Nubwo bifuza gukoresha Umuhora wo hagati uca muri Tanzania aho gukoresha Umuhora wa Ruguru uca muri Kenya, abacuruzi b’Abanyarwanda bagaragaje ko hakenewe kuvugurura imihanda y’uyu muhora wo hagati imaze imyaka isaga 25.

“Dufite impungenge ko abacuruzi benshi nibakoresha umuhora, bizagira ingaruka ku mihanda bishobora gutuma yangirika kandi bikaba bizaba bisobanuye ko hazabaho gutinda mu nzira”, uwo ni Theodore Murenzi, Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’abashoferi bakora ingendo ndende ubwo yaganiraga na KTPress.

Kubera izi mpungenge zagaragajwe, guverinoma ya Tanzania yamaze gutegura miliyari zisaga 30 z’amashilingi mu ngengo y’imari yayo y’uyu mwaka, agiye kuzakoreshwa mu kuvugurura imihanda.

1444600214Trucks-at-Rusumo

Umwe mu bakozi muri guverinoma ya Tanzania, Lawrence Mafuru, yatangaje ko imihanda yo muri Tanzania iremerewe cyane ariko barimo kugira icyo bakora kuri iki kibazo, ariko banashakira igisubizo kirambye cy’iki kibazo mu kureba uko hakoreshwa inzira za gari ya moshi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyambu, Tanzania Ports Authority, kandi cyasubukuye gukoresha inzira ya gari ya moshi hagati ya Dar es Salaam na Isaka, ibintu ngo bizorohereza Abanyarwanda ku mafaranga y’ubwikorezi nk’uko byatangajwe na Eng. Deusdedit Kakoko, umuyobozi wa TPA.

Yavuze ko ibi bisobanuye ko ibicuruzwa bizajya bivanwa ku cyambu cya Dar es Salaam bikagezwa Isaka hakoreshejwe inzira ya gari ya moshi, akaba ari ho amakamyo y’Abanyarwanda azajya ajya gufata ibicuruzwa kandi ngo bikazagabanya amafaranga yagendaga ku bwikorezi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyambu muri Tanzania kigenzura Icyambu cya Dar es Salaam kubwa guverinoma ya Tanzania, cyari giherutse no gutangaza ko kigiye gufungura ishami ryacyo mu Rwanda mu Ukwakira, impuguke mu by’ubucuruzi zivuga ko ubu nabwo ari uburyo bwiza bwo kureshya abacuruzi b’Abanyarwanda ngo bakoreshe Umuhora wo Hagati.

Ukurikije ubumenyi bw’isi, icyambu cya Dar es Salaam cyegereye Kigali ugereranyije n’icyambu cya Mombasa muri Kenya gikoreshwa mu Muhora wa Ruguru. Kuva Dar es Salaam ujya I Kigali hari ibirometero 1,500 mu gihe unyuze mu Muhora wa Ruguru ari ibirometero 2,000.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *