Tanzania n’u Burundi bigiye guhatana n’u Rwanda ku mwanya w’ubuyobozi bwa EALA

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Tanzania n’u Burundi byiyunze ku Rwanda mu guhatanira umwanya w’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC izatangira ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere I Arusha muri Tanzania.

Mbere hari haketswe ko ari u Rwanda rutahiwe kuzayobora Inama Rusange ya EALA ariko kuri uyu wa gatandatu, itariki 16 Ukuboza biza guhinduka nyuma y’uko u Burundi na Tanzania bitanze kandidatire zabyo byifuza kuyobora iyi nama.

Umukandida w’u Rwanda, Martin Ngoga, ni umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda 9 muri EALA bari batoranyijwe basubije impapuro bari batoranyirijweho kuri uyu wa Gatandatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ushinzwe amakuru muri EALA, Bobi Odiko, akaba yemereye The New Times dukesha iyi nkuru ko ari byo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu basubije izi mpapuro.

Uyu muvugizi akaba yongeyeho ko Umurundikazi, Leontine Nzeyimana n’Umunya-Tanzania, Adam Kimbisa, nabo binjiye mu ihiganwa.

Ibiro by’ubuyobozi bwa EALA ahanini bishyirwamo abantu mu myanya hakurikijwe uko ibihugu bisimburana. Mu gihe u Rwanda cyangwa u Burundi byafata ubuyobozi bwa EALA, yaba ari inshuro ya mbere kuri ibi bihugu kuva byakwinjira muri EAC mu 2007.

Inama Rusange ya Mbere ya EALA, kuva mu 2001 kugeza mu 2006, yari iyobowe na Abdulrahman Kinana wo muri Tanzania, mu gihe iya kabiri, kuva mu 2007 kugeza mu 2012 yari iyobowe na Abdirahim Abdi wo muri Kenya.

Inama Rusange ya gatatu, kuva mu 2012 kugeza mu 2017 yari iyobowe na Daniel Fred Kidega wo muri Uganda wagiyeho asimbura Margaret Zziwa, nyuma y’uko yari amaze kweguzwa atarangije manda ye y’imyaka 5.

Biteganyijwe ko manda itaha ku buyobozi bwa EALA igomba guhera muri uyu mwaka wa 2017 ikazarangira mu 2022. Buri gihugu kigize EAC kikaba kigomba kuzaba gihagarariwe n’abadepite 9 muri iyi nteko y’akarere.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo hatowe abadepite 9 bahagarariye u Rwanda muri EALA. Aba barimo Martin Ngoga, Odda Gasinzigwa, Pierre-Célestin Rwigema, na Franà§ois-Xavier Kalinda bose bakoze muri manda ya gatatu, kongeraho amazina mashya nka Alex bahati, Fatuma Ndangiza, Francine Rutazana, Jean Claude barimuyabo na Francoise Uwumukiza.

Igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa mbere ngo kikazaba ari amateka kuko ari bwo bwa mbere Sudani y’Epfo nayo izagira abadepite mu nteko ishinga amategeko ya EAC (EALA).

Mu bikorwa biteganyijwe kuri uyu wa Mbere, harimo kurahira kw’abagize inteko ishinga amategeko ya EAC bose, gutora umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya EAC, gutora Komisyo ya EALA no gutora abayobozi ba komite 6 zigize EALA.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *