Tanzania na Kenya batangiye ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’ingendo z’indege

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’Abanya-Kenya ryiganjemo abahaga mu by’ingendo z’indege riri muri Tanzania aho ryagiye mu biganiro bigamije gukuraho inzitizi n’ibibazo ibihugu byombi bifitanye mu rwego rwo gutwara abantu mu kirere.

Ibi bibazo byavutse biturutse ku cyorezo Covid-19, aho Kenya yashyizeho ingamba zikomereye abanya Tanzania, harimo no kubamaza ibyumweru 2 mu kato. Ni icyemezo cyarakaje Tanzania ku buryo bukomeye. Kenya yisobanuraga ivuga ko impamvu yashyizeho izo ngamba ari uko Tanzania yaregeje mu gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo.

Perezida wa Tanzania yahisemo kwanga guhagarika ibikorwa byose muri Tanzania no gushyiraho amabwiriza akomeye nka guma mu rugo mu rwego rwo gusigasira ubucuruzi no guha umwanya abaturageb’igihugu cye umwanya wo kwikorera.

Muri ibi biganiro Kenya ihagarariwe n’umuyobozi w’ikigo cy’indege za gisivili (KCAA) Gilbert Kibe aho aherekejwe n’abayobozi b’ibigo bya Air Kenya Express, Fly540, Safari Link Aviation na KQ byose byahagaritswe ku soko rya Tanzania.

Ku ruhande rwa Kenya, Gilbert Kibe yabwiye The Citizen dukesha iyi nkuru ko ibiganiro birimo kugenda neza, anongeraho ko byitezwe ko iki kibazo cyari gikomeje kwitambika hagati y’ibihugu byombi gishobora kuza gukemukira muri iyi nama.

Mu cyumweru gishize nibwo Ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu mu kirere RwandAir cyatangaje ko kigiye kujya gikorera igendo 3 hagati ya Dar es Salaam muri Tanzania na Jomo Kenyata International Airport muri Kenya mu rwego rwo kuziba icyuho cyaterwaga n’ibihano ibihugu byombi byari byarashizeho.

Ibigo by’indege bya Kenya uko ari 4 bikora ingendo zigera kuri 19 mu cyumweru zijya muri Tanzania. Muri zo 14 zijya mu mugi wa Dar Es Salaam , 3 zijya Kilimanjaro n’ebyiri zijya Zanzibar.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *