Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 22

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 22 mu bipimo 1983 byafashwe. Abanduye barimo 18 banonetse i Kigali, 2 babonetse mu Karere ka Rubavu, 1 wabonetse i Kirehe n’undi wabonetse muri Nyabihu. Abamaze gukira iki cyorezo ni 2767 barimo 31, abakirwaye bo ni 1835. Abamaze […]
Nyaruguru: Imbuto y’ibirayi iragura 1000 RWF, kuyibona nabyo ni urugamba

Mu gihe Abaturarwanda batangiye igihembwe cya mbere cy’ihinga, abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bagowe no kubona imbuto y’ibirayi kuko ngo ikiro kimwe kigura amafaranga y’u Rwanda 1000, no kuyibona bikaba ari ingume. Mu kiganiro aba bahinzi batuye mu mudugudu wa Bukoro, Akagari ka Gabiro, Umurenge wa Ruramba bagiranye na Bwiza.com, bavuze ko bari mu […]
Umukobwa wa Rusesabagina avuga ko urubanza rwa se rwabaye ikinamico
Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina uri mu butabera bw’u Rwanda akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 yatangaje ko urubanza rwa se rwabaye ikinamico. Kuri uyu wa 14 Nzeri 2020 ni bwo Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aburana ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, iterabwoba mu […]
Rubavu: Bashenguwe no gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye yanitse ku gasozi
Abaturage babiri batuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, barasaba gufashwa guhabwa ubutabera nyuma yo gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye mu myaka irenga 20 yarataburuwe ikanikwa ku gasozi. Abafite iki kibazo ni Nkunzumuremyi Denis na Ntibashiriragupfa Eslon bombi batuye mu kagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kanama. Bahuriza ku kibazo cy’uko mu 1997 […]
Bwa mbere mu Bufaransa abakabakaba 100 bemerewe kunyonga igare bambaye ubusa – Amafoto
Nyuma y’imyaka babigerageza, ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Rennes habereye igikorwa cya mbere cyo gutwara igare abantu bambaye ubusa, ariko ibintu nk’ibi i Paris na Lyon bikaba byahagaritswe ku munota wa nyuma. Iki gikorwa cyiswe ‘World Naked Bike Ride’(WNBR) cyangwa ‘Cyclonudista’, kiramenyerewe cyane mu bihugu nk’u Bubiligi, Espagne, u Budage na Amerika. Mu […]
Uganda: Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Lt. Gen. Tumukunde
Umucamanza mukuru mu Rukiko Rukuru rwa Uganda, Musa Ssekaana yateye utwatsi ubusabe bwa Lt. Gen. (Rtd) Henry Tumukunde, wifuzaga guhagarikisha ibikorwa byo guhamagazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, CID, rumukurikiranyeho gushaka kwinjiza abahoze mu gisirikare mu bikorwa bya politiki, kugeza igihe ikirego cye nyamukuru kizarangiza kumvwa ndetse kigashyirwa ku ruhande. Mu kwezi gushize nibwo Tumukunde yitabaje urukiko arusaba […]
Itariki inama y’i Goma yimuriweho yamenyekanye, imyiteguro irasubukurwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Marie Tumba Nzeza na Ambasaderi wa Uganda kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 bahishuye ko inama izahuriza Abakuru b’Ibihugu mu mujyi wa Goma yimuriwe kuri tariki ya 20 Nzeri 2020. Minisitiri Tumba yabitangaje nyuma yo kugirana ikiganiro na Ambasaderi wa Uganda muri RDC, James Mbahimba uyu […]
U Rwanda rwafashije Abagande bari baraheze mu gihugu gutaha iwabo
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Uganda mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri batangije igikorwa cyo gufasha gutaha Abanya-Uganda bari baraheze mu Rwanda kubera ifunga ry’ingendo zambukiranya imipaka. Mu Rwanda harabarurwa abanya-Uganda barenga 350 babuze uko basubira iwabo kubera ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ndetse n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, kubera […]
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC yatangiye inshingano nka Senateri
Perezida wacyuye igihe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange yatangiye imirimo mishya nk’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko. Joseph Kabila kimwe n’abandi bagize inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye imirimo, ubwo inteko yongeraga gusubukura ibikorwa byayo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020. Inkuru ya BBC ivuga ko […]
Ku Kiyaga cya Mugesera hakomeje kuvumburwa imibiri y’abantu bishwe muri jenoside
Kuva mu ntangiriro z’umwaka, imirambo 791 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatoraguwe mu bice byegereye Ikiyaga cya Mugesera, mu Murenge wa Rukumbeli, mu Karere ka Ngoma. By’umwihariko kuva ku ya 26 Kanama kugeza 14 Nzeri, byibuze imirambo 547 yakuwe ku nkombe, kandi ubushakashatsi bwa buri munsi buracyakomeza. Jean-Pierre Musafiri, Perezida wa Ibuka mu Karere […]
U Rwanda rwashyizwe mu myamya y’inyuma mu kwimakaza Demokarasi
Tariki ya 15 Nzeri buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Demokarasi. Raporo mpuzamahanga ya Democracy Index 2019, yashize u Rwanda ku mwanya w’129 mu bihugu byose byo ku Isi, aho rufite amanota 3 ku 10. Ubusanzwe Demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho nabo, bukabakorera hagamijwe iterambere ryabo. Bimwe mu biranga Demokarasi harimo kubahiriza uburenganzira […]
Uganda: Minisitiri ukurikiranweho ubwicanyi yatanze ingwate arafungurwa
Umucamanza mu rukiko rwo mu gace ka Ntungamo muri Uganda, yasabye Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda Mwesigwa Rukutana kwishyura ingwate ya miliyoni 14 z’amashiringi ya Uganda kugira ngo abe afunguwe. Mu cyumweru gishize ni bwo Rukutana usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi muri Uganda yari yafunzwe n’umucamanza mu rukiko rw’i Mbarara, nyuma yo […]
Covid-19: Le Rwanda a enregistré 180 nouveaux récupérations en une seule journée
Le Rwanda a enregistré 180 nouveaux récupérations en une seule journée du 14 septembre, le plus grand nombre enregistré par le pays depuis la confirmation du premier cas de COVID-19, le 14 mars. Cela a porté le nombre de guérisons totales à 2736 sur 4602 cas confirmés, tandis que le nombre de patients encore sous […]
Perezida Magufuli akomeje gushyigikira Diamond na Harmonize atabogamye

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli akomeje gushyikira abahanzi bamamaye Diamond Platinumz na Harmonize mu buryo butabogamye. Aba bahanzi bakoranye igihe kirekire mu nzu ya Wasafi Classic Baby (WCB) itunganya umuziki, bombi barakunzwe cyane muri Tanzania, mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’Afurika muri rusange. Perezida Magufuli uzi neza ko aba bahanzi batacyumvikana […]
Impamvu Kalashnikov, imaze kubona kuzamuka no kugwa kw’ingoma nyinshi muri Afurika, irushaho gukundwa

Imbunda ya Kalashnikov AK-47 ni intwaro yabaye mu makimbirane yose yo muri Afurika kuva 1950. ubwamamare bya AK-47 bwerekanwe muri filime ya Nicholas Cage yiswe ‘Lord of War’, mu gihe igihugu cya Mozambique cyanagiye kure kikayigira imwe mu birango bigize ibendera ryacyo. Ni imbunda yahiswemo n’inyeshyamba, abakora iterabwoba, abacuruzi b’ibiyobyabwenge ndetse n’abandi. Iyi mbunda idasanzwe […]
Burundi: Ndayishimiye mu mukoro ukomeye wo guhangana n’inyeshyamba z’amayobera
Nyuma y’amezi atatu Gen. Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, igihugu cye gikomeje kugabwaho ibitero by’abitwaje intwaro bataramenyekana neza cyangwa ngo hamenyekane ikibagenza. Ni umukoro ukomeye kuri Perezida Evariste Ndayishimishe watangiye inshingano zo kuyobora igihugu muri Kamena uyu mwaka. Perezida Ndayishimiye akijya ku butegetsi, abaturage bari bizeye ko agiye gushyira akadomo ku bibazo by’umutekano muke […]
Tanzania na Kenya batangiye ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’ingendo z’indege
Itsinda ry’Abanya-Kenya ryiganjemo abahaga mu by’ingendo z’indege riri muri Tanzania aho ryagiye mu biganiro bigamije gukuraho inzitizi n’ibibazo ibihugu byombi bifitanye mu rwego rwo gutwara abantu mu kirere. Ibi bibazo byavutse biturutse ku cyorezo Covid-19, aho Kenya yashyizeho ingamba zikomereye abanya Tanzania, harimo no kubamaza ibyumweru 2 mu kato. Ni icyemezo cyarakaje Tanzania ku buryo […]
Amerika yiteguye kwihorera inshuro 1000, mu gihe Iran yaba iyishotoye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 yatangaje ko igihugu cye cyakwihorero inshuro 1000 mu gihe Iran yaba iyishotoye, ikayigabaho igitero. Mu butumwa uyu Mukuru w’Igihugu yatambukije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko yumvise ibitangazamakuru bivuga ko Iran ifite umugambi wo kwica cyangwa kugaba ikindi gitero ku gihugu […]
Incamake y’ubuzima bwa Perezida Museveni wujuje imyaka 76 y’amavuko
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 yujuje imyaka 76 y’amavuko, abarimo umuhungu we Lt. Gen. Muhoozi Kaineruga bamwifuriza amahirwe n’imigisha. Ku bemera ubutegetsi bwe, bamufata nk’umuyobozi w’icyitegererezo mu gihugu, mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange. Abo barimo Gen. Kainerugaba ukunze kwibuka ibihe se yanyuzemo kuva […]
Uganda: Yafatanwe umutwe w’umwana w’imyaka 3 yari yageneye Perezidante w’Inteko nk’impano
Igipolisi cya Uganda gishinzwe kurinda Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mber cyataye muri yombi umusore w’imyaka 22 wari witwaje umutwe w’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 waciwe nyuma yo kwicwa, yari ashyiriye Perezidante w’inteko nk’impano. Ukekwa urimo guhatwa ibibazo n’Ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha (CID) muri Kiburi ni uwitwa Joseph Nuwashaba ukomoka Kizinda, mu Karere ka Bushenyi, ariko […]
Gisagara: Barasaba leta kubafasha kugarura abana babo batanu bashimuswe n’Abarundi
Abana batanu bo mu Murenge wa Mukindo, mu Karere ka Gisagara bivugwa ko bashimuswe n’Abarundi ubwo bari bari kwahira ubwatsi hafi y’umupaka mu gishanga cy’Akanyaru hagiye gushira ukwezi nta muntu uzi amakuru yabo, ababyeyi babo bakaba basaba leta kubafasha bakagarurwa. Ku itariki ya 15 Kanama 2020 ni bwo aba bana bagiye kwahira nk’ibisanzwe maze basanga […]
Bujumbura: Col. (Rtd) Pontien Baritonda nawe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi
Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umupolisi mukuru mu gihugu cy’u Burundi witwa Prime Niyongabo, kuri ubu muri iki gihugu haravugwa n’itabwa muri yombi rya Colonel (Rtd) Pontien Baritonda, watawe muri yombi ku Cyumweru mu Karere ka Kinanira 2, muri zone ya Musaga muri Komine ya Muha (mu majyepfo ya Bujumbura). Bavuga ko afungiye muri […]