Umucamanza mukuru mu Rukiko Rukuru rwa Uganda, Musa Ssekaana yateye utwatsi ubusabe bwa Lt. Gen. (Rtd) Henry Tumukunde, wifuzaga guhagarikisha ibikorwa byo guhamagazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, CID, rumukurikiranyeho gushaka kwinjiza abahoze mu gisirikare mu bikorwa bya politiki, kugeza igihe ikirego cye nyamukuru kizarangiza kumvwa ndetse kigashyirwa ku ruhande.
Mu kwezi gushize nibwo Tumukunde yitabaje urukiko arusaba kubuza Umuyobozi wa CID cyangwa undi muntu wese akoresha kumufata no kumufunga mu gihe akomeje urugendo rwe nk’uwifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Ubwo yateshaga agaciro ubusabe bwe, umucamanza yavuze ko Tumukunde nta mpamvu zifatika afite zishyigikira ubusabe bwe nk’uko tubikesha Chimpreports.
Ati: “Yavuze gusa ko atazi impamvu yahamagajwe kandi ko ari umusivili utagengwa cyangwa ufite aho agihuriye na UPDF cyangwa amategeko ya gisirikare. Ububasha bw’urukiko bugomba gukoreshwa mu bucamanza no mu nyungu za rubanda, nta cyemezo gitera ibibazo mu buyobozi cyangwa bikavamo amakosa rusange kigomba gutangwa.”
Umucamanza kandi yashimangiye ko inkiko zitagomba gukoreshwa mu kubuza inzego za leta nk’Igipolisi cya Uganda, gukora ibyo rusabwa gukora n’amategeko.


