Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 yujuje imyaka 76 y’amavuko, abarimo umuhungu we Lt. Gen. Muhoozi Kaineruga bamwifuriza amahirwe n’imigisha.
Ku bemera ubutegetsi bwe, bamufata nk’umuyobozi w’icyitegererezo mu gihugu, mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange. Abo barimo Gen. Kainerugaba ukunze kwibuka ibihe se yanyuzemo kuva yabohora igihugu mu 1986.
Gen. Kainerugaba yageneye se ubutumwa bugira buti: “Isabukuru y’amavuko nziza Umusaza ku Murimo n’Umubyeyi w’Igihugu. Imana ishobora byose ikomeze iguhe umugisha.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Jane Ruth Aceng we yagize ati: “Imiyoborere yawe myiza n’umutima mwiza byahinduye ubuzima bw’Abagande benshi. Imana ikomeze iguhundagazeho umugisha.”
Museveni yavukiye mu gace ka Rukungiri muri Uganda tariki ya 15 Nzeri 1944, avukana n’abarimo murumuna we, Caleb Akandwanaho (Rtd. Gen. Salim Saleh) na mushiki wabo, Violet Kajubiri. Bose babyawe na Amos Museveni wari umworozi w’inka (yapfuye mu 2013) ndetse na Esteri Kokundeka Nganzi (yapfuye mu 2001).
Mu 1973, yashakanye na Janet Kainembabazi, babyarana abana barimo imfura ye Muhoozi Kainerugaba (yavutse mu 1974), Natasha Karugire wavutse mu 1976, Patience Rwabwogo wavutse mu 1978 na Diana Kamuntu wavutse mu 1980.
Museveni yayoboye Uganda kuva tariki ya 29 Mutarama 1986, nyuma yo gutsinda urugamba rwa Luwero yari ahanganyemo na leta ya Milton Obote. Bitewe n’icyizere ndetse n’imbaraga zo kuyobora igihugu yiyumvamo, Museveni yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2021 ndetse ishyaka rye, NRM, ryamaze kumuhitamo nk’ugomba kurihagararira.



4 Responses
Incamake y’ubuzima bwa Perezida Museveni wujuje imyaka 76 y’amavuko
None birahindutse Museveni ntiyavukiye mu Rwanda? Nta wundi mugore yigeze ashaka? uriya muhungu Kanyerugaba yamubyaranye nande?
Incamake y’ubuzima bwa Perezida Museveni wujuje imyaka 76 y’amavuko
kanyerugaba nuwuhe
Incamake y’ubuzima bwa Perezida Museveni wujuje imyaka 76 y’amavuko
kanyerugaba nuwuhe
Incamake y’ubuzima bwa Perezida Museveni wujuje imyaka 76 y’amavuko
None birahindutse Museveni ntiyavukiye mu Rwanda? Nta wundi mugore yigeze ashaka? uriya muhungu Kanyerugaba yamubyaranye nande?