Nyuma y’imyaka babigerageza, ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Rennes habereye igikorwa cya mbere cyo gutwara igare abantu bambaye ubusa, ariko ibintu nk’ibi i Paris na Lyon bikaba byahagaritswe ku munota wa nyuma.
Iki gikorwa cyiswe ‘World Naked Bike Ride’(WNBR) cyangwa ‘Cyclonudista’, kiramenyerewe cyane mu bihugu nk’u Bubiligi, Espagne, u Budage na Amerika.
Mu gihe ahandi cyari kimenyerewe ariko, mu Bufaransa nticyari cyarigeze cyemerwa nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru byaho, RFI ivuga.
Ku wa Gatandatu, Umujyi wa Rennes uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bufaransa wahinduye page maze wemerera abanyamagare, bamwe bambaye isaha gusa cyangwa ingofero, kuzenguruka ibilometero 15 banyuze mu mihanda yawo na za parike.
Perefe w’umujyi yahinduye inzira gato kugirango yirinde ko banyura mu mujyi rwagati, ariko abantu 70 barangije iki gikorwa nk’uko byari byateganijwe.
Michèle Charles-Dominé, ukomoka mu ishyirahamwe ry’aba Naturiste b’Abafaransa (FFN) ryateguye ibi birori yagize ati: “Turishimye, twasetse cyane, twagize ibihe byiza.”
Yakomeje avuga ko abitabiriye 70 atari benshi ariko “ntabwo ari bibi ku ncuro ya mbere. Turizera ko ibirori bizatera imbere kandi bigakwira no mu yindi mijyi.”

6 Responses
Bwa mbere mu Bufaransa abakabakaba 100 bemerewe kunyonga igare bambaye ubusa – Amafoto
Erega ntasoni banitse innyo nsa kugasozi nutunungu tugufi gusa. Syigariwe.

Ahaaa! Mu misi ishize sinzi abo nabonye bivugira ngo ntabwo kwambara ubusa byagakwiye kwitwa gutakaza umucyo ahubwo ni ukuwusigisira kuko ngo na ba sokuru kera ntibambara, ubu mu myaka iza wazasanga na hano iwacu byitwa ibisanzwe ko nta muco byica ahubwo ari ubusirimu!

Kera abantu batinyaga shitani none basigaye bayitumira mu bukwe. Bitegura no kuzotana nayo birambye.Birababaje kubona abantu bafite amazina y’abatagatifu bahoberana n’ingeso mbi nyuma ntibagire remords.