Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina uri mu butabera bw’u Rwanda akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, kuri uyu wa 15 Nzeri 2020 yatangaje ko urubanza rwa se rwabaye ikinamico.
Kuri uyu wa 14 Nzeri 2020 ni bwo Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aburana ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.
Rusesabagina yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri b’Abanyarwanda: Me David Rugaza na Me Emeline Nyambo.
Nyuma yo kubona uko urubanze rw’umubyeyi we rwagenze, Carine mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika, umunyamakuru yamwibukije ko Rusesabagina yunganiwe n’aba banyamategeko babiri. Carine yamusubije ati: “Abo bantu (abanyamategeko) ntabwo tubazi, abavoka bacu turacyagerageza ngo bajye kumureba.”
Yakomeje ati: “Ibyo tuzi abo bantu bavuga ngo baramuburanira, ni ukubeshya kubera ko ntabwo bigeze banatubwira ko bazajya mu rukiko. Njyewe nabimenye mu gitondo ko agiye kujya mu rukiko. Abantu bavuga ngo baburanira Papa wanjye kandi batambwiye ko bagiye no kumujyana mu rukiko, mbona ari ukubeshya.”
Ngo ni ikinamico irigukinwa. “Ariko uyu munsi nashakaga kuvuga ko twabonye barimo barakina ikinamico. Biriya bintu byose bavuze, twabonaga ari ugukina gusa, nta butabera bwari buhari, byari biri ikinamico gusa.”
Ku kuba mu Rukiko, Rusesabagina yarasabiye imbabazi igitero cyagabwe i Nyabimata n’abo mu mutwe wa FLN, Carine avuga ko nabyo ari ukubeshya kuko ngo babimugishije.
Tariki ya 31 Kanama 2020, Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha rwerekanye Paul Rusesabagina rwatangaje ko yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Yahise ajya gufungirwa muri kasho ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu Karere ka Gasabo.
Urugaga rw’u Rwanda rw’Abavoka rwashyikirije uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko, urutonde rw’abavoka kugira ngo ahitemo abazamwunganira. Ubwa mbere byamenyekanye ko yahisemo Me David Rugaza usanzwe aburana imanza nshinjabyaha, akunganira abadafite abavoka.
Gusa umuryango wa Paul Rusesabagina uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wanze ko Me Rugaza amuburanira, utoranya abandi barindwi barimo Gatera Gashabana, Jared Genser, Brian Tronic, Peter Robinson, Philippe Larochelle, Vincent Lurquin na Kate Gibson. Aba tariki ya 7 Nzeri bagiye kurega u Rwanda muri UN barushinja guta muri yombi Rusesabagina mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Carine Kanimba yavuze ko bakigerageza kugira ngo aba banyamategeko barindwi bihitiyemo bajye kureba Paul Rusesabagina, bamwunganire.

12 Responses
Umukobwa wa Rusesabagina avuga ko urubanza rwa se rwabaye ikinamico
Mwana urakina mu bikomeye. Umunsi umwe uzamenya ko bitari ikinamico. Kurukiko si kubukiniro; ku RUKIKO hakina abana. Ibyo so avuga urabizi. Ujye wicecekera, kuko ajya no kuva i DUBAI ntiyakubwiye aho agiye kandi ntawarumufatiye inkota ku gakanu. Kurikira iryo kinamico wihimbiye, ibindi utegereze ibizakurikira.
Nabo uvuga nibaza bazahura ni ibyo we yiyemerera, yivugira, ntagahato. ICYAHA NI CYIBI CYANE MWANA WACU; wowe uzabyirinde.

Uraho Carina we! Inyama iryoha kandi ikabiha ni ururimi.izo micros uzazirinde kuko ushobora kuzinyereraho wakaraga ururimi ukiruma. Reka so yisobanure icyaha ni gatozi. Tubiharire ubutabera. Ariko U Rwanda uraruzi? Ndarugukumbuje pe! Ntabwo ari rwa rundi umubyeyi wawe aherukamo kandi nabwo yiberaga muri mille collines(nta kigunda,nta nduru,nta nyota,nta nzara yigeze ahura na byo). Ubu Ruraryoshye.Uzarusure, isi ni umudugudu. nagukeburaga.hari umugani baca ngo:” Umwana w’inkoramahano arunguruka ababyeyi bari koga”. Ubutabera burahari,mu buhe umwanya bukore akazi.

Mukobwa muto carine , wibyita ikinamica mugihe ibikorwa byaso byahungabanyije urwanda ndetse abantu bakicwa ninyeshyamba so yarayoboye, ESE igihe abantu bapfaga za nyabimata ko ntacyo wabivugagaho? None aho so agiye kubibazwa uti nikinamico? Tuzaaaaaaaa, so agomba kubiryozwa.

kbs!ntimugakine!namaraso yabana burwanda!

iyi nkunguzi y’umukobwa ko itigeze igira icyo ivuga ku ikinamico ryakinwaga na se ko yafashe nyungwe!

Kirya ibindi byajya kukirya kikishaririza!Vuga igihe kizagera amagambo agushirane!