Nyuma y’amezi atatu Gen. Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, igihugu cye gikomeje kugabwaho ibitero by’abitwaje intwaro bataramenyekana neza cyangwa ngo hamenyekane ikibagenza.
Ni umukoro ukomeye kuri Perezida Evariste Ndayishimishe watangiye inshingano zo kuyobora igihugu muri Kamena uyu mwaka. Perezida Ndayishimiye akijya ku butegetsi, abaturage bari bizeye ko agiye gushyira akadomo ku bibazo by’umutekano muke byatangiye kuvugwa cyane muri manda ya nyuma ya Perezida Pierre Nkurunziza, gusa icyo cyizere gisa n’igikomeje kuraza amasinde, bijyanye n’akavuyo gakomeje kumvikana mu Burundi.
Nko mu byumweru bitatu bishize, u Burundi bwakunze kwibasirwa n’ibitero by’abitwaje intwaro, itabwa muri yombi rya hato na hato rikorwa n’inzego zishinzwe umutekano no gusaka amazu y’abaturage mu cyahoze ari umurwa mukuru wa politiki, Bujumbura.
Ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi kivuga ko u Burundi bumaze igihe bugabwaho ibitero n’abitwaje intwaro baturuka mu mashyamba ya Congo Kinshasa bakambukira mu kiyaga cya Tanganyika, gusa abatera n’icyo bagamije biracyari amayobera.
Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi kuva muri 2015 wagiye wigamba bimwe mu bitero, harimo nk’icyagabwe mu ntara ya Rumonge mu kwezi gushize n’icyo mu Kayanza cyo muri uku kwezi, gusa ntabwo ujya utangaza icyo wifuza.
Ku bwa GĂ©rard Birantamije, umuhanga mu bya politiki muri kaminuza ya, kuba abakomeje gutera u Burundi baterura ngo bavuge icyo bifuza, ni ibikomeje gutera urujijo n’amakenga y’uko ibintu bigomba kumera.
Avuga ko “Mu busanzwe, iyo inyeshyamba zinjiye mu gihugu zerura zigasobanura icyo zifuza cyangwa icyo zishaka ko zafashwa.”
Ibitandukanye n’ibyo, abatera u Burundi ntacyo bavuga, yemwe n’amakuru yabo atangazwa na bo ubwabo Leta yo igahitamo kwicecekera.
Perezida Ndayishimiye atungwa agatoki
Ukwigomeka kw’imitwe imwe n’imwe mu Burundi kwatangiye muri 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yahitagamo kwiyamamariza manda ya gatatu ya perezida.
Perezida Ndayishimiye akimara gupfa, Perezida Evariste Ndayishimiye wamusimbuye ashinjwa kudatera intambwe n’imwe mu rwego rwo gushyira akadomo ku bikorwa by’inyeshyamba zimaze imyaka itanu zitera igihugu.
Ku bwa Birantamije waganiraga n’Ikinyamakuru Le Monde “Ubu bwigomeke [buri mu Burundi] bushingiye ku butegetsi ntabwo ari Nkurunziza gusa. Evariste Ndayishimime, wamusimbuye akaba n’umuragwa we, nta kimenyetso cyorohereza Inyeshyamba yigeze agaragaza, nta kiganza cyigeze kiramburwa, kugeza ubu ntacyo yigeze atanga ngo asabe iyo mitwe gushyira intwaro hasi.”
Iyi nzobere ivuga ko mu busanzwe gusaranganya ubutegetsi bifatwa nk’inzira yafasha ibihugu gutekana, gusa Perezida Ndayishimiye we bikaba bisa n’aho adakeneye kumenya ko imitwe imurwanya iriho.
Imibanire yagafashije Perezida Ndayishimiye ntayikozwa
Ababikurikiranira hafi basanga kuba u Burundi bwishisha ibihugu bituranyi byabwo byakabifashije kwigobotora ababurwanya na byo biri mu bituma budatekana.
Iki gihugu cyakunze gushyira mu majwi ibihugu bituranye cyane u Rwanda, igihe cyose igitero cy’inyeshyamba cyagabwaga ku butaka bwacyo.
Cyakora ibi birasa n’ibigana ku musozo nyuma y’uko ibihugu byombi biteye intambwe yo kugarura umutekano ku mupaka ubigabanya binyuze mu nama iheruka guhuza abakuriye ubutasi bwabyo.
U Rwanda kandi rwateye intambwe yo gushyikiriza u Burundi impunzi zabwo zari zateje impagarara, gusa birasa n’aho abategetsi b’u Burundi batarahumuka neza kugira ngo umubano n’amahanga ugende neza abe yanafasha icyo gihugu guhangana n’ababurwanya.
Perezida wa Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi aheruka gutumira Perezida Ndayishimiye mu nama yari iteganijwe kubera i Goma ku cyumweru gishize, yagombaga kuba iya mbere ibayeho hagati ya Evariste Ndayishimiya na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Joao Lourenço wa Angola na bo bagombaga kuyitabira.
Iyi nama byari byitezwe ko yibanda ku mutekano wo mu karere, yashoboraga no kugaruka ku mitwe ihungabanya umutekano w’u Burundi n’ibindi bihugu, gusa Perezida Ndayishimiye yafashe iya mbere mu kugaragaza ko atazayutabira ku mpamvu ziswe iz’akazi kenshi. Nta wuzi niba iyi nama isasubukurwa.


