img-20200915-wa0012_1600194564234.jpg

Nyaruguru: Imbuto y’ibirayi iragura 1000 RWF, kuyibona nabyo ni urugamba

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Abaturarwanda batangiye igihembwe cya mbere cy’ihinga, abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bagowe no kubona imbuto y’ibirayi kuko ngo ikiro kimwe kigura amafaranga y’u Rwanda 1000, no kuyibona bikaba ari ingume.

Mu kiganiro aba bahinzi batuye mu mudugudu wa Bukoro, Akagari ka Gabiro, Umurenge wa Ruramba bagiranye na Bwiza.com, bavuze ko bari mu bihe bibagoye byatumye bareka guhinga ibirayi byari bigenewe igihe cy’umuhindo bitewe n’uko bihenze, nabwo bikaba biboneka hake.

Umukecuru utuye muri uyu mudugudu yagize ati: “Imbuto kuri iyi saison twarayibuze, duhitamo guhinga ibishyimbo. Ubusanzwe iyo imbuto y’ibirayi yabonekaga, iriho hose tuyibona, ntabwo yajyaga munsi ya 350, yaba yahenze, twayiguraga 600 RWF.”

Mu mvugo ye, byumvikana ko bigoye kubona imbuto y’ibirayi mu murenge wa Ruramba, keretse berekeje mu murenge wa Kivu. Ati: “Mu murenge wa Kivu ngo ni 1000 RWF. Tubona rero ntabwo twayibona iraduhenze, turabyihorera, duhitamo guhinga ibishyimbo.”

Umusaza na we utuye muri uyu mudugudu, yagize ati: “Imbuto zarabuze. Ubu uyifite kandi nayo idashobotse, arashaka inoti y’igihumbi.”

img-20200915-wa0012_1600194564234.jpg Uyu musaza yemeza ko imbuto y’ibirayi yabuze

Ubusanzwe aba baturage bavuga ko bakusanyaga amafaranga bakayahuriza hamwe mu ishyirahamwe (cooperative), abayobozi baryo bakajya kubagurira imbuto ahantu iri, gusa ntabyo bakoze bitewe n’izamuka ry’iki giciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yemeje ko koko hari ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, ati: “Uyu munsi koko turagifite icyo kibazo cy’imbuto y’ibirayi, ntabwo tubasha kwihaza ku mbuto tuba twakoreye hano mu Karere ariko ni intambwe twatangiye, twifuza gutera indi yihuse.”

img-20200915-wa0015_1600193970033.jpg Meya Habitegeko François

Meya Habitegeko yavuze ko mu buryo bwo gushakira igisubizo iki kibazo, bari kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe uburyo batubura imbuto ihagije, ku buryo Nyaruguru yasagurira n’ahandi. Ati: “Ni ikintu gishoboka ariko bisaba gushoramo ubumenyi mu makoperative twifuza gukorana nayo.”

Yongeyeho ko ayo makoperative bazakorana nayo bamaze kuyabarura, igisigaye ngo ni ukujya inama y’uburyo bazabikora, hanyuma Akarere gafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kikabafasha ku bijyanye n’ubumenyi mu gutubura imbuto.

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *