U Rwanda rwashyizwe mu myamya y’inyuma mu kwimakaza Demokarasi

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 15 Nzeri buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Demokarasi. Raporo mpuzamahanga ya Democracy Index 2019, yashize u Rwanda ku mwanya w’129 mu bihugu byose byo ku Isi, aho rufite amanota 3 ku 10.

Ubusanzwe Demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho nabo, bukabakorera hagamijwe iterambere ryabo. Bimwe mu biranga Demokarasi harimo kubahiriza uburenganzira bwo kubaho, kwishyira hamwe, kugira no gutanga igitekerezo, guhabwa amakuru, gutangaza amakuru, uburinganire, amahitamo, gutora, n’ibindi.

Umunsi wa Demokarasi uri mu myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye yo mu 2007.

Mu butumwa Umuryango w’Abibumbye wageneye ibihugu, wasabye abayobozi n’ubutegetsi kubahiriza amategeko no kubaha uburenganzira bw’abantu muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19.

Ibi bivuzwe mu gihe mu Isi yose hari abaturage bakomeje kugaragaza ukwinubira ingamba zikakaye zo guhangana na Covid-19 harimo nka Guma mu Rugo, amasaha yo gutahiraho n’ibindi bavuga ko bibangamiye ubwisanzure mwene muntu agenerwa n’amategeko.

Ku ruhande rw’u Rwanda, raporo nyinshi zitanga amakuru anyuranye avuga ko hari byinshi byo gukora rugifite mu kubahiriza ihame rya demokarasi. Muri izo raporo hari ikorwa n’ikigo The Economist Intelligence Unit cyise Democracy Index. Democracy Index bivugwa ko igaragaza igipimo cy’uko domokarasi mu mahame yayo atandukanye ihagaze ku manota 10 mu bihugu 167 ku Isi.

Iheruka ni iy’umwaka wa 2019 yashyize u Rwanda ku mwanya w’129 mu bihugu 167 byakozweho ubushakashatsi, aho u Rwanda rufite amanota 3 ku manota 10 yshingiweho.

Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’Abanyarwanda banenga ibisohoka muri raporo Mpuzamahanga ku miyoborere y’u Rwanda, aho bemeza ko hari raporo zikorwa hagamijwe gusiga icyasha u Rwanda.

Twifashishije raporo y’Ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda yiswe “Governance scorecard”, mu ngingo zishingirwaho hakorwa Democracy index zose mu Rwanda ziri hagati ya 70 na 94 ku ijana mu ishyirwa mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Rwanda rwashyizwe mu myamya y’inyuma mu kwimakaza Demokarasi
    N’ubundi Aya manota siyo.kuko uyu muryango ni hahandi batugendaho bakaduha amanita atariyo.gusa twe nk’abanyarwanda tuziko iwacu igihugu cyacu cyimakaza demokarasi.

  2. U Rwanda rwashyizwe mu myamya y’inyuma mu kwimakaza Demokarasi
    N’ubundi Aya manota siyo.kuko uyu muryango ni hahandi batugendaho bakaduha amanita atariyo.gusa twe nk’abanyarwanda tuziko iwacu igihugu cyacu cyimakaza demokarasi.

  3. U Rwanda rwashyizwe mu myamya y’inyuma mu kwimakaza Demokarasi
    Democracy iramutse ihari twakomereza aho, iramutse Kandi idahari nibyiza guhindura imikorere

  4. U Rwanda rwashyizwe mu myamya y’inyuma mu kwimakaza Demokarasi
    Democracy iramutse ihari twakomereza aho, iramutse Kandi idahari nibyiza guhindura imikorere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *