Rubavu: Bashenguwe no gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye yanitse ku gasozi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage babiri batuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, barasaba gufashwa guhabwa ubutabera nyuma yo gusanga imibiri y’ababo bari barashyinguye mu myaka irenga 20 yarataburuwe ikanikwa ku gasozi.

Abafite iki kibazo ni Nkunzumuremyi Denis na Ntibashiriragupfa Eslon bombi batuye mu kagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kanama.

Bahuriza ku kibazo cy’uko mu 1997 bapfushije abana (baguye mu mugezi wa Sebeya), hanyuma bakabashyingura mu gipangu cy’uwitwa Kamangu.

Uyu Kamangu yabatije aho hantu bijyanye n’uko kariya gace kari kugarijwe n’ibitero by’abacengezi bitashoboraga kubemerera kujyana imirambo y’abana babo imuhira, na cyane ko bari barahungiye kuri Mahoko.

Nyuma y’imyaka irenga 20 abana babo barashyinguwe, Nkunzumuremyi na Ntabashiriragupfa batunguwe no gusanga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize imirambo y’abana babo yarataburuwe ikanikwa ku gasi, ibyo bafata nk’ubushinyaguzi.

Bombi bashyira mu majwi uwitwa Banziriki Siméon, umuhungu wa Kamangu wari warabatije irimbi.

Ntabashiriragupfa avuga ko uretse kuba umurambo w’umwana we warataburuwe atabimenyeshejwe ngo ashake uko yamushyingura, akomeje gushengurwa n’uko kuva wavanwa aho wari ushyinguye atarawubona.

Ati: “Nagiye kureba aho namushyinguye nsanga barahataburuye, kugeza n’ubu umurambo narawubuze. Mbese muri makeya hari kuboneka umwe uw’umwana wanjye ukabura.”

Mugenzi we kuri ubu ugifite umurambo w’umwana we iwe mu rugo, na we yemeza ko yabanje kubura umurambo w’umwana we, gusa akaza kuwereka n’umwana w’uwawutaburuye.

Aba baturage bombi bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukagenda biguru ntege mu kugikemura, bavuga ko baniyambaje ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama gusa ntibubafashe guhabwa ubutabera bavuga ko bifuza.

Bwiza yifuje kumenya niba ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama buzi kiriya kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Mugisha HonorĂ© avuga ko ntacyo azi.

Gitifu wa Kanama yemereye BWIZA ko agiye kugikurikirana, amakuru ari bumenye akaza kuyaduha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *