Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya Mbere nyakanga 2018, perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yakoze ivugurura ritunguranye muri Guverinoma ye anirukanamo Minisitiri w’Ibikorwa by’imbere mu gihugu.

Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko pezida Magufuli yirukanye mu buryo butunguranye Minisitiri w’Ibikorwa by’Imbere mu gihugu, Mwigulu Nchemba agahita asimbuzwa Kangi Lugola wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ibidukikije mu biro bya Visi perezida.

Perezida Magufuli ngo nta mpamvu yigeze atangaza yamuteye guhinduranya aba bayobozi.

Umunyamabanga wa Perezidansi ya Tanzania, John Kijazi avuga ko Atari uyu muminisitiri gusa kuko hari n’izindi mpinduka ntoya zabayeho zigasiga zikuye bamwe ku buyobozi abandi zikabasigira imyanya mishya.

Ikigo gishinzwe itangazamakuru muri Tanzania, (Tanzania Broadcasting Corporation, TBC) cyatangaje ko Makame Mbarawa wari Minisitiri w’Umurimo, Ubwikorezi n’Itumanaho yahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Amazi asimbuye Isaack Kamwelwe wari uyiyoboye.

Mussa Ramadhani Sima wari ushinzwe iterambere ryy’imijyi mu Nteko ishinga amategeko ya Tanzania yagizwe minisitiri wungirije muri Perezidansi ya kiriya gihugu ushinzwe ibidukikije.

Perezida Magufuli yagaragaje n’izindi mpindka zitandukanye muri Guerinoma ariko akaba yabikoze mu buryo butunguranye ndetse nta n’uzi impamvu yabimuteye.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *