Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yazamuye mu ntera CP Camillus Wambura, amugira Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) ya Tanzania.
Wambura yari asanzwe akuriye Urwego Rushinzwe Iperereza ku byaha muri Tanzania.
Wambura was the Director of Criminal Investigation (DCI), akaba yasimbuye Simon Sirro wari umaze igihe ayoboye Polisi ya kiriya gihugu.
Nk’uko byatangajwe na Zuhura Yunus ukuriye itumanaho muri Perezidansi ya Tanzania, Sirro yahise agirwa Ambasaderi wa Tanzania mu gihugu cya Zimbabwe.
Perezida Samia yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa Polisi ya Tanzania nyuma y’igihe gito anazikoze mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare.
Mu mpera z’ukwezi gishize ni bwo Perezida Samia yagize Lt Gen John Mkunda Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, nyuma yo kumuzamura mu ntera.
Mkunda wari usanzwe ari Maj Gen yasimbuye Gen Venance Mabeyo waherukaga kwegura ku mirimo ye.


