Umuyobozi w’ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo “CHADEMA” ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Freeman Mbowe, yanenze bamwe mu bantu bajyaa mu ishyaka bashaka imyanya.
Ibi Mbowe yabigarutseho kuri uyu wa 21 Gicurasi 2023 mu ntara ya Kigoma, ubwo yahuraga n’abarwanashyaka ba CHADEMA.
Mbowe ati: “Hari bamwe mu baza kuba abanyamuryango ba CHADEMA ariko bagenzwa no gushaka imyanya y’ubuyobozi gusa. Ndagira ngo mbamenyeshe ko atari byo ahubwo umuntu aza mu ishyaka ari uko amaze kumva neza no gusobanukirwa amahame n’umurongo w’ishyaka.”
Mu bindi Mbowe yasabye abarwanashyaka, harimo gusenyera umugozi umwe, bakishyira hamwe ku buryo bazagera aho bahigika ishyaka CCM riri ku butegetsi kuva Tanzania yabona ubwigenge.
Freeman Mbowe yibukije abanyamuryango ko bakomeje urugendo rwo gusaba Leta kwihutisha amavugurura ajyanye no guhindura itegekonshinga nk’uko ikinyamakuru Mwanchi cyandikirwa muri Tanzania cya bitangaje.
Yanditswe na Bagabo John


