Tanzania: Umunyeshuri yatawe muri yombi azira gushyira hanze ifoto y’abavomyi benshi

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri witwa Magaya Tungu wo muri Tanzania yatawe muri yombi bikekwa ko azira gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yafashe y’umurongo muremure wa bagenzi be bari kuvoma.

Aya makuru dukesha BBC avuga Magaya Tungu akimara gusangiza iyi foto ya bagenzi be b’abanyeshuri bavomeshaga indobo, n’abandi bahise bayasakaza ku mbuga nyinshi.

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Civil Society) ryatangaje ko Tungu yatawe muri yombi ubwo yari mu cyumba, gusa muri iyi, Polisi yamutaye muri yombi ntiyari yagatangaje icyo azira.

Niba yatawe muri yombi azira gusangiza iyi foto, azashinjwa icyaha cy’ikoranabuhanga.

Mu bigaragara ni uko izi nzego z’umutekano zitashakaga ko iki kibazo kigaragara muri rubanda, bikaba byabaye nk’igisebo kubona bijya hanze, bikaba bishoboka ko na Tungu yashakaga ko iki kibazo gishakirwa umuti cyangwa se ashaka kunenga ababishinjwe kuba bararangaranye iki kibazo [ibyo bamwe bita gusebanya] gusa na none ku ruhande rwa gatatu (abaturage) birafatwa nko kutubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage; icyashya cyasizwe abayobozi benshi mu bihugu bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *