Johari Shani wari uzwi nk’umunyamakuru ukomeye muri Tanzania, yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango wakozwe kandi uyoborwa n’abapolisi bakomeye.
Johari hamwe na bagenzi be batanu tariki ya 11 Mutarama 2022 baguye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Busega mu Ntara ya Mwanza, ubwo imodoka barimo yagongwaga na bisi ntoya (minibus) yaturukaga mu cyerekezo cyabo.
Muri uyu muhango, isanduku irimo umurambo wa Johari igaragara itwawe mu modoka ya Polisi ya Tanzania, ndetse abapolisi ni nabo bawukuramo, bawujyana mu mva.
Nk’uko bisanzwe mu gusezera umupolisi wapfuye, abapolisi bakora imyiyerekano, akarasisi, ndetse banarasa mu kirere mu rwego rwo guha icyobahiro mugenzi wabo. Ni byo byakorewe Johari wakoreraga ikinyamakuru Uhuru Digital na Mwananchi.
Byatumye abenshi bibaza kuri nyakwigendera, niba koko yari umunyamakuru cyangwa se akaba yari umupolisi mu buryo butazwi.
Gusa Komanda wa Polisi muri Arusha, Justin Masejo yasobanuye ko n’ubwo Johari yari umunyamakuru, ariko yanakoraga inshingano ya Polisi, akaba yari afite ipeti bita ‘WP’.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV ubwo yari muri uyu muhango, ACP Masejo yagize ati: “Ku ishyingurwa ry’umupolisi wacu akaba n’umunyamakuru, tumwita WP Johari, nk’uko mubibona hano, yashyinguwe mu cyubahiro cyose gikwiye umupolisi. Ubusanzwe dukora ibi ngibi twambaye impuzankano, kandi mwabonye ko twanarashe mu kirere. Bisobanuye ko yapfuye ari mu kazi.”
Johari Shani n’abandi banyamakuru bagenzi be, bapfuye bari mu rugendo shuri hamwe na Polisi ya Tanzania.



