Tanzaniya: Abantu 244 nibo baguye mu mpanuka y’ubwato yatewe na telefoni

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Tanzaniya yamaze gutangaza ko abantu 244 aribo baguye mu mpanuka y’ubwato yabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize mu kiyaga cya Victoria.

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Imirimo, Itumanaho n’ Ubwikorezi Isaac Kamwele mu muhango wo gushyingura abantu umunani bazize iyi mpanuka.

Uyu mugabo yavuze ko abitabye Imana barimo abagore basaga 126, 71 b’abagabo bakuze, abana b’abakobwa 17 n’abahungu 10

Uyu muyobozi yashimangiye ko iyi mpanuka  yatewe n’ubwato bwari butwaye  abantu  265 mu gihe bufite ubushobozi bwo gutwara 101 anashimira abaturage bagize umutima wo kurokora abasaga 40 ubwo iyi mpanuka yabaga.

Ati” Turashimira abaturage b’icyaro cya Ukara batabaye abasaga abantu 40”

Kugeza ubu, imibiri isaga  214 yamaze kumenyekana  kandi itarabona ba nyirayo nayo Leta yiteguye  gukoresha ubuhanga bw’ipimasano bwa DNA kugira ngo n’isigaye ishyingurwe nk’uko Minisitiri w’Ibiza, Jinesta Mhagama yabitangaje.

Abaturage barokotse impanuka y’ubwato  bwarohamye kuwa Kane w’icyumweru gishize muri Tanzaniya bavuga ko byatewe n’umushoferi wari urimo kuvugira kuri telefoni.

Bamwe mu barokotse iyi mpanuka, Ruben Mpande na Ochori Burana batangangarije televiziyo y’igihugu cya Tanzaniya, TBC1 ko uwari atwaye ubu bwato yavugiraga kuri telefoni ubwo ubu bwato bwegerezaga ku nkombe y’ikiyaga cya Victoria ku kirwa cya Ukara.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *