Igipolisi cyo mu gihugu cya Tanzaniya gitangaza ko cyataye muri yombi abagabo 10 bo mu birwa bya Zanzibar bakekwaho kubana bahuje ibitsina bizwi nk’ubutinganyi.
Umuyobozi wa Plisi mu gace k’amajyepfo ka Unguja, Suleiman Hassan yemeje iby’aya makuru anatangaza ko kugeza ubu iki kibazo kigiye gukurikiranwa mu mategeko.
Aba bagabo 10 batawe muri yombi nyuma yaho Guverineri w’Intara ya Dar Es Salaam, Paul Makonda mu cyumweru gishize atangaje ko Leta ya Tanzaniya itazihanganira umuntu wese ushobora kwadukana ubutinganyi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Akimara gutangaza ibi, Leta ya Tanzaniya yamukuriye inzira ku murima ivuga ko ibi ari ibitekerezo bya Makonda ku giti cye ko bidakwiriye kwitirirwa Leta muri rusange.


