Abahanga batandukanye barimo abaganga mu gihugu cya Tazaniya bemeje ko inyamaswa y’Imbeba ishobora kwifashishwa mu gupima abarwayi barwaye indwara y’igituntu kandi ikabikora mu gihe gito cyane.
[ad id=”44145″]
Aba bashakashatsi batangaje ko imbeba imwe ishobora gupima abarwayi 100 ikoresheje kwihumuriza amacandwe yabo mu minota makumyabiri gusa ikaba itanze ibisubizo mu gihe uburyo busanzwe bwafataga igihe cy’ibyumweru bibiri kugirango ibisubizo ku bipimo by’igituntu bibe bibonetse.
Uburyo bwo kwifashisha imbeba mu gupima igituntu byatangijwe n’umushinga w’Ababiligi witwa Apopo muri Tanzaniya,
Nk’uko bisobanurwa na Dr Fidelis John umwe mu batoza izi mbeba gukora akazi kazo, uyu mutoza yavuze ko izi mbeba zinafite ubushobozi bwo kwinukiriza zikamenya hantu haba hahishwe bimwe mu biyobyabwenge bitemewe.
[ad id=”44145″]
Dr Fidelis John yavuze ko ubugenzuzi bugamije kureba ko izi mbeba zaba zikora neza akazi ko gupima igituntu bwakorewe ku bantu ibihumbi icumi bose zari zemeje ko barwaye igituntu biza kugaragara ko koko bakirwaye
Kugeza ubu Laboratoire ikoresha imbeba iherereye mu mujyi wa Dar es Salaam ipima abantu barenga 200 ku munsi umwe, ibintu ngo bitigeze bibaho kuva mbere hose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


