Umugabo witwa Jocob Shaban ukomoka mu karere ka Misungwi mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya, yakatiwe n’urukiko rwa Misungwi gufungwa imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubyarana n’umukobwa we w’imyaka 14 y’amavuko.
Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yatangiye gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko nyuma y’uko uyu mugabo atandukanye n’umugore we muri 2015. Icyo gihe uyu mwana w’umukobwa yari afite imyaka 12 gusa.
Ubwo uyu mukobwa yatangaga ubuhamya mu rukiko yagize ati’’ Papa yanteye inda inshuro eshatu. Nabyaye inshuro ebyeri, umwana wa mbere yapfuye mu mwaka ushize ubwo iki kibazo cyatangiraga, inda ya kabiri yavuyemo nyuma yo nkubita bikabije. Ubu mfite umwana muto w’umwaka umwe’’
Gusa n’ubwo urukiko rwategetse ko uyu mugabo afungwa, we arasaba imbabazi avuga ko akwiye kugabanyirizwa ibihano kuko ari shitani yamushutse kandi akaba afite umuryango agomba kwitaho.
Nkurunziza Viateur @ Bwiza.com


