Kuri iyi tariki kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje hakaba by’umwihariko haratwawe abana 94 bakomokaga mu miryango y’abasirikari b’umunyagitugu Habyarimana Juvénal babaga mu kigo cy’imfubyi “Sainte-Agathe” cyari icya Agatha Kanziga, umugore w’uwo munyagitugu.
Tarikiya 10 Mata 1994 mu itangazo ryashyizweho umukono n’uwari Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Thaddée Nsengiyumva, rigasohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa « Osservatore Romano », abasenyeri gatolika b’u Rwanda banditse ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare w’abishwe nyuma.
Abo basenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Ibi bisobanura neza ko abasenyeri bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga.
Taliki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe I Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, Rushashi ni ahantu habereye inama nyinshi zitegura kwica Abatutsi. Iyi tariki kandi Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro barishwe.
Inama zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryari ryubatse. Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.
Tariki 10 Mata 1994 Abatutsi biciwe muri Ngororero, Komini Satinsyi batwikishwa lisansi. Uwo munsi kandi nibwo ku iRebero haje abasilikare bari bavuye mu kigo cya gisirikare i Gako barasa Abatutsi bari bari kumusozi wa Rebero.
Ku I Rebero harokotse bake cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma zitema utarashiramo umwuka.
Tarikiya 10 Mata 1994, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga, Kigali
Iyi kiliziya yahungiyemo Abatutsi benshi bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga.
Uwo munsi kandi Abatutsi ba Rwinkenke I Karambi barishwe. Abicanyi bo muri aka gace bafatanije n’Interahamwe zaturutse I Murambi kwa Gatete Jean-Baptiste bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by’imisarani byari byaracukuwe hafi ya kiliziya.
Kuri paruwasi ya Nyarubuye, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine barishwe, ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraga komini ya Rusumo.


