Ku itariki 20 Mata 1994 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, nibwo uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros-Boutros Ghali yateye urujijo abakurikiranaga ibibera mu Rwanda ubwo yavugaga ko “ Abahutu bari kwica Abatutsi kandi Abatutsi barimo kwica Abahutu ”.
Icyo gihe Boutros-Boutros Ghali ngo yaboneyeho guhamagarira icyo yise impande zari zihanganye (abakoraga jenoside na RPF yageragezaga guhagarika ubwicanyi) kurambika intwaro hasi bagahagarika imirwano biteza urujijo hibazwa niba koko yari intambara isanzwe hagati y’abaturage cyangwa Atari yo.
Icyo gihe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare hatangiye kwicwa abigaga n’abakoraga muri kaminuza n’abandi bantu b’ingenzi mu mujyi. Mu bishwe, harimo Rosalia Gicanda, umupfakazi w’Umwami Mutara Rudahigwa.
Iyicwa rye ngo ryababaje Abatutsi benshi ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye jenoside. Ingabo za Loni zari mu Rwanda zavuze kandi ko kuri iyi tariki abantu 45 bishwe abandi 114 bagakomereka mu bari bahungiye kuri Stade Amahoro nyuma yo kuraswaho bikomeye n’izari ingabo za leta.
Umunsi wari wabanje ku itariki 19 Mata, Radio Rwanda yatambukije ijambo ry’uwari perezida, Theodore Sindikubwabo I Butare ahamagarira abaturage kujya mu kazi (kwica). Icyo gihe uwitwa Lt. Col Cyprien kayumba, wari umuyobozi ushinzwe imari muri minisiteri y’ingabo yakurikiranye itangwa ry’imbunda zifite agaciro ka miliyoni 5,454,395 $ zihabwa guverinoma yakoraga jenoside.
Ubwo kandi ni nabwo abasirikare ba nyuma b’Ababiligi bari I Kigali bahavuye ubwicanyi burakomeza muri Kigali no mu bindi bice by’igihugu kugeza ubwo RPF yahagarikaga jenoside.


