Tariki 22 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA zafashe ikibuga cy’indege n’ikigo cya gisirikare bya Kanombe

Sangiza iyi nkuru

Bimwe mu bitazibagirana tariki ya 22 Gicurasi 2020 ni intambwe Ingabo za RPA zateye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ubwo habagaho ifatwa ry’ikibuga cy’indege cya Kanombe n’ikigo cya gisirikare gusa mu majyepfo ho ubwicanyi bwari bukomeje nko muri CND ku Kamonyi aho abagore n’abakobwa bicwaga urw’agashinyaguro babanje kubashyira amapasi ashyushye ku myanya y’ibanga y’umubiri ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abatutsi ku bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe.

Kuri iyi tariki nibwo ikibuga cy’indege cya Kanombe n’ikigo cya gisirikare byafashwe, iyi ikaba yari intambwe ikomeye kuri RPA mu gutsinda Leta y’abicanyi bakoraga Jenoside kuva yatangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside tariki ya 08 Mata 1994. Uyu munsi kandi ni bwo uwari uyoboye Leta yiyise iy’Abatabazi Sindikubwabo Theodore yandikiye Perezida w’Ubufaransa, Francois Mitterrand amusaba ubufasha aho yamubwiraga ko ingabo za Leta zahunze kubera kubura amasasu ndetse anamuhamagara kuri telefoni amushimira ku nkunga yari akomeje kumutera.

Kuva tariki ya 07 Mata 1994 abicanyi batangiye kwica Abatutsi bo muri Komini za Mudasomwa na Rukondo (ubu ni mu karere ka Nyamagabe) ibitaro bya Kigeme bitangira kwakira inkomere nyinshi ku buryo abaganga batangiye kuba bake hifashishwa n’abanyeshuri bigaga ubuforomo ku rwunge rw’amashuri rwa Kigeme mu kwita ku barwayi gusa muri iyo minsi hari imodoka yazaga nijoro igafata Abatutsi babaga bari kuvurwa ikabajyana rwihishwa bakicwa.

Tariki ya 22 Gicurasi 1994 ku munsi wa Pentekonti mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri nibwo ku bitaro bya Kigeme haje ibitero by’interahamwe biturutse muri Komini Mudasomwa no muri santeri z’ubucuruzi za Kigeme, Gatyazo n’ahandi batwara Abatutsi bari bakiri bazima ndetse n’abarwaza n’abaganga b’Abatutsi bakoraga ku bitaro babajyana hepfo y’ibitaro munsi y’ibikoni batekeragamo barahabicira ababashije kurokoka bihisha munsi yibitanda mu byumba byihariye by’abarwayi.

Kugeza ubu Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko ababashije kumenyekana ko biciwe muri ibi bitaro ni 29 gusa ni benshi kuko imyirondoro y’abari bazanywe kuvurirwa aho myinshi ntiyamenyekanye. Ubu bwicanyi bwagizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo na Dr Twagiramungu Edson wari umuyobozi w’ibitaro.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu abicanyi b’i Nyamirembe mu karere ka Kamonyi bahimbye umugambi wo kubafasha kubona abantu bari bataricwa maze batangaza ko hatanzwe ihumure ku bagore n’abakobwa bavuga ko bo batazongera kwicwa kuko ngo nta bwoko bafite bituma abari bihishe batangira kujya bagera ahagaragara bamara nk’ibyumweru bibiri baticwa batanakihisha cyane.

Umunsi waje kugera abicanyi babakusanyiriza hamwe ku kibuga cy’ahari hazwi nka CND mu masaha y’umugoroba babanza kubasambanya babakuranwaho hanyuma bacana igishyito cy’umuriro bivuye ku gitekerezo cy’umusore witwa Kanusu n’umuvandimwe we bigaga muri Kaminuza y’i Butare babwiye abicanyi bagenzi babo ko hari uburyo bwiza bize bwo kubabaza umuntu hakoreshejwe ipasi.

Abicanyi bahise bafata amapasi y’amakara uwitwa Lini atangira kuyabakozaho mu myanya y’ibanga nko ku gitsina, ku mabere, ku bibero n’ahandi bakabatwika babashinja ko bafite imbunda na Radiyo bavuganiraho n’Inkotanyi n’ibindi ariko bamaze kujya kubasaka babuze ibyo babashinjaga babicira.

Ababashije kumenyekana biciwe aha Mukamanzi Eularie, Atharia, Kanakuze, Mukanyonga na Rosette n’abandi benshi ariko aba nibo bamenyekanye cyane kubera ubu buryo bishwemo kimwe n’abandi batamenyekanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *