Nyuma y’imyaka 25 yari amaze ku butegetsi budasangiwe, ku itariki nk’iyi ya 24 Mata mu 1990, Marechal Mobutu Sese Seko wayobora Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo),mu marira ku maso, nibwo yatangaje iherezo rya politiki y’ishyaka rimwe yemeza ko hagiye gutangira politiki y’amashyaka menshi.
Imbere y’abaminisitiri, abacamanza, abajenerali n’abagize inteko ishinga amategeko, Mobutu Sese seko wari wambaye umwambaro wa gisirikare wirabura wa marechal, nibwo yatangaje ko ku giti cye agendeye ku mutimanama we agiye kongera kugerageza bushyashya politiki y’amashyaka menshi muri Zaire, hashingiwe ku ihame ry’ubwisanzure kuri buri muturage bwo kujya mu mutwe wa politiki yihitiyemo.

Ni nyuma y’uko ariko ibihugu by’ibihangange kw’isi byari bikomeje kotsa igitutu ibihugu byo muri Afurika birimo n’u Rwanda kwemera politiki y’amashyaka menshi.
Arangije ati: “ Umukuru w’igihugu azaba iki muri ibi byose? Umukuru w’igihugu ari hejuru y’amashyaka ya politiki. Azaba umukemurampaka (arbitre) .”

Yakomeje avuga ko aboneyeho gusaba ishyaka rye, MPR, guhitamo undi muyobozi uzariyobora, ariko atarasoza ikiniga kiramufata amasegonda makeya amarira aratemba afata agatambaro arihanagura arangije ati: “ Nimwumve amarangamutima yanjye .”
Ubwo niko abari aho bakomaga mu mashyi cyane imbere ya marechal n’amarira yazenze mu maso ariko azamura amataratara yihanagura ariko bagerageza kumurema agatima bagira bati: ” Dufitiye icyizere umuyobozi wacu. Umuyobozi wacu ni inde? Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za banga! Umucunguzi! Umunyamahoro! Umwunzi !”

Ikinyamakuru Jeune Afrique kiti “ ese aya yaba yari amarira y’ingona cyangwa amarira avuye ku mutima ?” bikavugwa ko iki gisubizo nta wundi wakimenya usibye nyir’ubwite.
Kuri iyi tariki ya 24 Mata rero nibwo Mobutu yafunguriye imiryango demokarasi maze Abazayirwa baboneraho bajya gushaka za karuvati n’amapantalo y’abakobwa yari yaraciwe, barundamo maze bigabiza imihanda ya Kinshasa. Ibi bikaba byari byaraciwe abaturage basabwa gusura ku muco wa Kinyafurika.


