Tchad: Gen. Mahamat Idriss Deby yemeje ko azahatana mu matora ategerejwe muri uyu mwaka

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’agateganyo wa Tchad, Mahamat Idriss Deby, yatangaje ku wa Gatandatu ko ateganya kuzitabira guhatana mu matora ya perezida ategerejwe muri uyu mwaka.

Icyemezo cya Deby kije nyuma y’ icyumweru cy’akajagari aho umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Yaya Dillo, yarasiwe akicirwa mu murwa mukuru N’Djamena, bituma Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ugaragaza ko uhangayitse cyane.

Urupfu rwa Dillo ku wa Gatatu mu buryo butavugwaho rumwe rwongeye kwerekana amacakubiri mu ntore ziri ku butegetsi mu gihe kitoroshye cya politiki mu gihe iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati cyitegura igaruka ry’ubutegetsi bwa demokarasi bwasezeranyijwe binyuze mu matora.

Guverinoma ya Tchad nkuko bitangazwa na Reuters, yavuze ko Dillo yiciwe mu kurasana n’inzego z’umutekano kandi ishinja abayoboke b’ishyaka rye ko na bo bateye ikigo gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Ku wa Gatanu, guverinoma yemeje ko nyirarume wa Deby, Gen. Saleh Deby Itno, yatawe muri yombi nyuma y’ibyabaye ku wa Gatatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *