Tchad: Maxim Mokom wahoze akuriye umutwe wa Anti-Balaka yashyikirijwe CPI

Sangiza iyi nkuru

Maxime Mokom, wahoze akuriye umutwe wa Anti- Balaka muri Centrafrica, kuri uyu wa Mbere yashyikirijwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) rumukurikiranyeho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibyaha ashinjwa byakorewe i Bangui no mu bindi bice bya Centrafrica hagati ya 2013 na 2014. Igihugu cya Tchad yari yarahungiyemo nicyo cyamushyikirije CPI.

Maxime Mokom yari umuyobozi w’umutwe wa Anti-Balaka wavugaga ko washingiwe kwirinda, ukaba warafatanyaga n’indi mitwe ikomeye y’inyeshyamba yo muri iki gihugu.

Mu 2019 yari yarabaye minisitiri ushinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi no gucyura impunzi nk’uko tubikesha France24.

Mu itangazo CPI yashyize ahagaragara, yavuze ko uyu mugabo akurikiranweho kandi ibyaha by’ubwicanyi, gutsemba, kwirukana mu gihugu cyangwa kohereza ku ngufu abaturage, gufunga, iyicarubozo, gufata bunyamanswa no kubakata imyanya ndangagitsina.

CPI ivuga ko muri Nzeri 2013 byibuze kugeza mu Kuboza 2014, ibitero bya Anti-Balaka byibasiye abaturage b’Abayisilamu n’abandi bantu babonwaga nk’abashyigikiye umutwe wa Seleka wari wiganjemo Abayisilamu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *