Succès Masra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 anategekwa kwishyura Leta ya Senegal miliyari imwe y’ama CFA y’indishyi.
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Kanama 2025, uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na perezida w’ishyaka rya Transformateurs yahamijwe icyaha cyo “gukwirakwiza ubutumwa bw’ivanguramoko no kwanga abanyamahanga” bifitanye isano n’amakimbirane ashingingiye ku moko yo muri Mandakao, kwifatanya n’abagizi ba nabi” ndetse n’icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi.
Uru rubanza ntirwakuyeho kumwenyura mu maso ya Succès Masra. Yakomeje gutuza no kuguma hamwe, nk’uko yari yitwaye mu rubanza rwose. Amaze guhobera abamwunganira, yitabaje bene wabo ndetse n’abayoboke b’ishyaka rya Transformateurs, arababwira ati: “Ntimugire ubwoba. Tuzasubira vuba.”
Bamwe mu bamwunganira barize, umwe muri bo araturika, arira avuga ko umukiriya wabo akorewe akarengane. Bamwe mu barwanashyaka bari bahari na bo barize, bavuga ko bacitse intege.
Umwe muri bo yavuze ko yari yiteze ko azabona perezida w’ishyaka rye ahamwa n’icyaha, ariko kumva imyanzuro yatangajwe ku mugaragaro byari bitangaje.
Undi muntu mu cyumba cy’urukiko yemeje ko atigeze abona urubanza nk’uru. Yongeyeho ati: “Ni amahano.”
Succès Masra yavuye mu rukiko, akikijwe n’abashinzwe umutekano.
Hanyuma abahuzabikorwa b’amatsinda yunganira Succès Masra hamwe n’abandi baregwa 74 baturutse i Mandakao batangaje ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko. Kuri bo, “iki cyemezo ntigikwiye ubutabera bwa Tchad.”


