Umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Butaliyani, Maria Terese Mitsindo, arasaba Perezida Kagame gufasha Afurika ntikomeze gusuzugurwa mu ruhando rw’amahanga, maze impunzi z’Abanyafurika zirara munsi y’amateme i Burayi, zigahabwa agaciro.
Maria Terese Mitsindo, aba mu gihugu cy’u Butariyani. Ni umubyeyi w’abana bane ukomoka mu Rwanda, mu Mujyi wa Huye, mu ntara y’Amajyepho. Amaze guhabwa ibihembo bine akesha ibikorwa by’urukundo akorera Abanyafurika n’abandi bimukira bajya gushakayo ubuzima.
Maria Terese Mitsindo wize ku Karubanda muri Sociale nyuma agakomereza mu gihugu cy’u Bubiligi, mu mikurire ye yatojwe urukundo nk’umunyarwanda ndetse wemera Imana, bityo akora byose yumva byaba ikorwa by’urukundo
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, ku bijyanye n’ibihembo amaze kwakira , yavuze ko yatangiye ibikorwa by’urukundo kuva mu mwaka wa 2002 yiyemeza gufasha abanyafurika b’abimukira bakunze kugirira ibibazo mu bihugu baba bagiye baganamo.
Muri iki kiganiro kandi yifuje ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, nkuko yagejeje u Rwanda kuri byinshi no muri iki gihe ayoboye Afurika Yunze Ubumwe (AU) yagakwiye gufasha ibihugu bya Afurika guhindura imyumvire yababivamo bibwira ko bagiye gushaka ubuzima nyamara bamwe bakaburira mu mayira abandi ubu bakaba barara ku mihanda no munsi y’amateme.
Ati “ mu by’ukuri hano hari Abanyafurika benshi baje kuruhira hano aho usanga barara munsi y’amateme no mu biraro, baba bumva nibagera i Burayi bazayora amafaranga , yahe, ntayo. Perezida wacu muri iki gihe nadufashe kumvisha bagenzi bacu no kudukuraho gusuzugurwa.”
Uyu mubyeyi yavuze ko atangira gufasha yatangiranye n’abantu cumi na batanu ariko ubu bakaba bageze ku 1000 bava mu bihugu bigera kuri 15 byiganjemo ibya Afurika n’igihugu cya Syria.
Ibikorwa bikorerwa aba bimukira cyangwa impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye, harimo kubashakira aho baba, kubafasha kubona ibyangombwa, kubahumuriza kuko abenshi baba barahungabanye bitewe nibyo bahura nabyo mu nzira, kubigisha no kubamenyereza ubuzima baba binjiyemo .
Maria Terese Mitsindo yavuze ko ibihembo byose yatwaye yabibonye atarabiteganyaga kuko ibyo yakoraga byose ngo yabishobozwaga n’Imana.
Kuri ubu we n’ishyirahamwe ayoboye batangiye gukora ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gufasha mu turere dutandukanye tw’u Butaliyani, aho bafatanya n’abayobozi n’abaturage bagakora umuganda n’imyiyerekano igamije guhindura imyumvire y’abakira abimukira nabi n’abandi bava iwabo bakajya kuruhira mu mahanga.
Muri ubu bukangurambaga kandi babukoreye mu bihugu nka Ghana, Gambia, Cameroun, Congo n’ibindi, aho babonanye n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye babasaba gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire ku baturage babo bakumva ko Afurika ari iyabo kandi bayiboneramo amahirwe nk’ayo bajya gushaka ahandi.
Mitsindo amaze kwegukana ibihembo bine akesha ibikorwa by’urukundo birimo ‘un sourire’ yahawe muri 2004, yagihawe kubera ko abantu yakiriye bakiraga ihungabana bakongera bagaseka, bakishima, bakava mu bwingunye.
Ikindi ni ‘integrer’, yahawe 2014 kubera ibikobwa by’ubukangurambaga byatumaga abanyamahanga bahura n’abanyagihugu bakungurana inama.
‘La porte’ yahawe 2016 kubera kumenya kumvisha abanyagihugu ko nubwo harimo hinjira impunzi nyinshi batagomba kugira ubwoba bw’abimukira.
‘Meilleur entrepreneur etrangere italie 2018’, iyi yayihawe na Mininisitiri w’INtebe w’u Butariyani nka rwiyemezamirimo, kuba umujyanama mwiza no kumenya gucunga umutungo.





