Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel Manizo yatangaje ko afite gahunda yo gusezerana n’umugore we bamaze igihe kinini bakundana, Sandra Teta, mu muhango ushobora kubera mu Rwanda.
Aba bombi basanzwe bazwi cyane mu itangazamakuru kubera umubano wabo wagiye urangwamo kuzamo amakimbirane kenshi, bakarwana, nyuma bakongera kwiyunga. Nubwo byagiye bituma benshi bibaza ku hazaza h’urukundo rwabo, bakomeje kugaragaza ko bakundana kandi bashaka kubaka urugo ruhamye.
Sandra Teta akomoka mu Rwanda, mu gihe Weasel Manizo we ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, ibintu bituma umubano wabo uba uwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.
Mu butumwa aherutse gutanga, Weasel yavuze ko igihe kigeze ngo ashyire umubano wabo ku murongo wemewe n’amategeko, agaragaza ko ubukwe bushobora kubera mu Rwanda, igihugu cy’umukunzi we. Gusa ntabwo aratangaza itariki nyirizina.
Teta Sandra amaze kubyarana na Weseal abana babiri b’abakobwa.


