Minisitiri w’Intebe wa Thailande yakuwe ku mirimo ye n’Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, azira kunenga igisirikare cy’igihugu cye.
Paetongtarn Shinawatra yirukanwe kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire y’umuyobozi nyuma y’uko ikiganiro yagiriye kuri telefoni gishyizwe ku karubanda muri Kamena, aho yumvikanye ahamagara nyirarume w’uwahoze ari umuyobozi wa Cambodge, Hun Sen, anenga Ingabo za Thailande, mu gihe hari amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Ikiganiro bagiranye cyashyizwe ahagaragara na Hun Sen ubwe, cyangije izina rye kandi abamunenga bamushinja gutesha agaciro ingabo z’igihugu.
Iki cyemezo cyatumye Paetongtarn, umukobwa w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Thaksin Shinawatra, aba minisitiri w’intebe wa gatanu ukuwe ku mirimo ye n’urukiko kuva mu 2008.
Kuri uyu wa Gatanu nk’uko bitangazwa na BBC, mu bacamanza icyenda b’urukiko batandatu batoye kuvanaho Paetongtarn, bemeza ko ibyo yakoze binyuranyije n’amahame agenga imyitwarire y’umuyobozi yari yitezweho.
Urukiko rwavuze ko Paetongtarn yari afitanye “umubano bwite” wasaga nk’umuhuza na Cambodge “kandi rwanga ibisobanuro yatanze ko yahamagaye ku giti cye ashaka kugarura amahoro hadakoreshejwe urugomo.
Mu cyemezo cyarwo urukiko rwavuze ko ibyo byatumye abaturage bibaza niba ibikorwa bye “bitazagirira akamaro Cambodge kuruta inyungu z’igihugu”.
Paetongtarn yemeye icyemezo cy’urukiko ariko ashimangira ko yageragezaga kurokora ubuzima.
Kuvugana na Hun Sen, usanzwe wari n’inshuti magara ya se, kwaje mu gihe hari amakimbirane ku mupaka wa Thailande na Cambodge, nyuma y’ibyumweru yaje kuvamo intambara y’iminsi itanu, aho abantu benshi bishwe ndetse n’ibihumbi amagana bahunga ingo zabo.
Paetongtarn, w’inyaka 39, yinjiye mu ishyaka Pheu Thai mu 2021 maze ajya ku butegetsi nyuma y’uko uwamubanjirije, Srettha Thavisin, yirukanwe n’ubundi n’Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga azira gushyira muri guverinoma inshuti yari yarafunzwe izira gushaka guha ruswa umucamanza.
Uzamusimbura azatorwa n’inteko ishinga amategeko, aho ishyaka rye ubu rifite amahirwe macye nyuma y’aho ishyaka rikomeye bari mu ihuriro rimwe rya Bhumjaithai, ryitandukanyije n’ishyaka rye kubera ibyo yakoze.


