Thailand: Umugabo w’imyaka 34 yakatiwe imyaka 13,275 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo muri Thailande rwakatiye igifungo cy’imyaka 13275 umugabo witwa Pudit Kittithradilok w’imyaka 34, wari ukurikiranweho kubeshya abantu akabambura abizeza gushora amafaranga muri business ze abizeza inyungu z’umurengera.

Biravugwa ko abantu basaga 40,000 baguye mu mutego we bagashora amafaranga agera muri miliyoni 160$ muri izo business ze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Urukiko rwasanze uyu mugabo yaragiye mu bikorwa bitemewe byo kuguriza amafaranga akaba yahamijwe ibyaha 2635 bya forode. Buri cyaha kikaba cyabariwe imyaka 5 y’igifungo iza kuba imyaka 13,265, hiyongeraho imyaka 10 y’icyaha cy’iyezandonke (Money laundering), iba imyaka 13,275.

Uyu mugabo w’umutekamutwe nk’uko The Sun ivuga, ngo yajyaga ategura inama agashishikariza abantu gushora amafaranga muri business ze, aho yari yarakoze icyo bita mu Cyongereza Pyramid Scheme, uburyo bumaze iminsi no mu Rwanda, aho usanga ushishikarizwa kuzana abanyamuryango ugasezeranywa kwishyurwa cyangwa izindi serivisi.

Abashoramari rero ngo batekewe umutwe bashora amafaranga yabo muri business zo kubaka amazu, ibijyanye no kwita ku isuku y’umubiri, ubucuruzi bw’imodoka zakoze no kohereza ibicuruzwa hanze, bizezwa inyungu nyinshi ndetse ari nako bashishikarizwa kuzana abandi ngo babiyungeho.

Ariko, ubu buryo bukora umushoramari ashyiramo amafaranga akazategereza kwishyurwa, nyiri umushinga nawe akazamwishyura ayo akuye ku wundi muntu mushya winjiye. Muri macye uyu ntacyo aba yashoye ahubwo aba azunguza amafaranga y’ababa bamugannye yabijeje inyungu nyinshi.

Bitewe n’uko hari ibyo yemeye ko yakoze binyuranyije n’amategeko atagoranye, iki gihano cye cyagabanyijwemo kabiri kigera ku myaka 6637 n’amezi 6.

Kuri ubu Kittithradilok afungiye muri Gereza ya Bangkok, aho ari kuva yatabwa muri yombi muri Kanama 2017.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *