Thailand: Uwahoze ari umupolisi yishe byibuze abantu 31 mu gitero ku ishuri ry’incuke

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 31 baguye mu gitero cy’uwahoze ari umupolisi witwaje imbunda n’icyuma mu kigo cy’ishuri ry’incuke mu gihugu cya Thailand .

Guhiga uwakoze ibi byahise bitangira nyuma y’igitero cyagabwe mu ntara ya Nong Bua Lamphu, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Polisi iravuga ko abana ndetse n’abantu bakuru bari mu bahitanywe n’iki gitero nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Polisi yavuze ko uwagabye igitero warashe akanatera icyuma abana ndetse n’abantu bakuru ubu arimo guhunga mu gihe impamvu y’icyo gitero itaramenyekana neza.

Amakuru ava muri Thailand avuga ko uyu mupolisi yari aherutse kwirukanwa.

Polisi ivuga ko aheruka kugaragara atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota y’umweru ya pick-up ifite puraki zo mu Mujyi wa Bangkok.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Thailand: Uwahoze ari umupolisi yishe byibuze abantu 31 mu gitero ku ishuri ry’incuke
    Mu iminsi y’imperuka hazaba ibihe biruhije 2timoteyo 3:1~5

  2. Thailand: Uwahoze ari umupolisi yishe byibuze abantu 31 mu gitero ku ishuri ry’incuke
    Mu iminsi y’imperuka hazaba ibihe biruhije 2timoteyo 3:1~5

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *