Nyuma y’uko umuhanzi nyarwanda The Ben wari umaze igihe ku mugabane w’Amerika yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, yemeye amakuru avuga ko batorotse bagahitamo gusigara abo bari bajyanye bo bakagaruka mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, The Ben yavuze ko batatorotse nk’uko byakunze kuvugwa ahubwo ko we na Meddy babyumvikanyeho bagasigara ku mpamvu zabo bwite.
Kuri iki kibazo cyagarutsweho na benshi mu banyamakuru ubwo bamubazaga, The Ben yasubije asa n’udashaka kugira byinshi abivugaho gusa akemeza ko bakoze amakosa bagasigara ku mpamvu atashatse kuvuga izo we yise ize bwite.
Yagize ati”ibyo twakoze byari amakosa ariko byari ku mpamvu zacu ntabwo byabaye ugutoroka nk’uko babivuga. Icyabaye ni uko twakoze amakosa ariko ubu nagarutse mu rwatubyaye.”
yakomeje avuga ko ahanini iki cyemezo bagifashe kuko bari mu isi akenshi ijya itegeka umuntu gufata ibyemezo bihutiyeho nabo bakaba ariko babigenje.
Umuhanzi The Ben yageze muri amerika ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, akaba yari amaze imyaka ikabakaba 6 na mugenzi we Meddy bari basigaranyeyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
The Ben agarutse mu Rwanda mu rwego rwo gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo c’Ubunani giteganyijwe ku itariki ya mbere Mutarama 2017 kuri stade n’abandi bahanzi batandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


