Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben, nyuma yo kugera hano mu Rwanda yavuze ko yari akumbuye nyina umubyara n’umukunzi we Uwicyeza Pamela.
Mu nyombya zo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu muhanzi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze hano mu Rwanda.
The Ben ari hano mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Rwanda Rebirth’ giteganyijwe kubera muri Kigali Arena mu mpera z’iki cyumweru.
Ni igitaramo cyateguwe na East Gold Company, kikazitabirwa n’abandi bahanzi Nyarwanda nka Bushali, Bwiza, Marina, Kenny Sol na Chris Eazy.
The Ben ubwo yageraga i Kanombe, yabwiye itangazamakuru ko yari akumbuye nyina umubyara ndetse n’umukunzi we Pamela aheruka kwambika impata ya fiançailles.
Ati: “Nkumbuye mama, birumvikana nkumbuye fiancĂ©e wanjye, nkumbuye inshuti zanjye zose muri rusange.”
Mu minsi yashize ni bwo The Ben yambitse impeta ateguza Pamela ko yazamubera umugore.
Uyu muhanzi abajijwe ikigomba gukurikiraho nyuma yo kwambika umukunzi we impeta, yavuze ko ari ugukora ubukwe gusa yirinda gutangaza igihe buzabera ngo kuko ari we n’umukunzi we bonyine bireba.


