Thiago Silva yanenze cyane uburyo PSG yamujugunye

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Thiago Silva yatuye umujinya wose Leonardo usanzwe ari umuyobozi wa Siporo mu kipe ya PSG, anenga uburyo yamusezereye muri iriya kipe yahoze abereye Kapiteni.

Silva wari umaze imyaka umunani ari umukinnyi wa Paris Saint-Germain, yatandukanye na yo nyuma gato y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions league yatsinzwemo na Bayern Munich.

Thiago Silva yimwe amahirwe yo kongererwa amasezerano, nyamara yarakiniye PSG imikino 35 mu mwaka ushize w’imikino, ibyatumye ajya muri Chelsea yo mu Bwongereza ku buntu.

Uyu myugariro w’umunya-BrĂ©sil yatandukanye na PSG, mu gihe yari amaze kuyikinira imikino 315 yatwariyemo ibikombe 19 birimo birindwi bya shampiyona y’Abafaransa.

Mu kiganiro Silva yagiranye n’ikinyamakuru France Football, yavuze ko yamenye amakuru y’uko atazakomezanya na PSG ari iwabo mu gihugu cya BrĂ©sil mu kato kubera Coronavirus yatumye shampiyona y’Abafaransa isozwa imburagihe.

Avuga ko Leonardo yakurikiranye nabi ibijyanye na kontaro ye, ngo kuko asanga yari akwiye kurekurwa mu buryo butandukanye n’ubwo yirukanwemo bijyanye n’ibyo yakoreye iriya kipe.

Ati: “Ni ibintu byandakaje cyane. Mu by’ukuri ntabwo nigeze nkunda uburyo byakozwemo. N’ubwo hari Guma mu Rugo, ibintu byakabaye byarakozwe ukundi kuntu. Nari mu kato muri BrĂ©sil Leonardo ampamagara akambwira ko kubera icyorezo…na ko yabanje kumbaza niba meze neza wo guhatana muri Champions league mu mezi abiri yari imbere.”

Thiago Silva ngo yabwiye Leonardo ko ari tayari, undi amubwira ko PSG idashaka kugumana na we amezi ari hejuru y’abiri.

Yakomeje agira ati: “Kariyeri yanjye muri PSG natanze ibyo nari mfite byose, sinigeze mbeshya. Ese imikino itatu uhereye muri 1/4 [cya Champions league] ni yo yahinduye byose? Ku buryo ibyo nagezeho mu myaka umunani byose bitigeze bihabwa agaciro?”

Silva avuga ko atari we gusa wateshejwe agaciro na PSG, ngo kuko na rutahizamu Ednson Cavani yarekuwe mu buryo nk’ubwe, ibyatumye asaba PSG kwigira ku makosa ikora yo kudaha agaciro abayitwayemo neza.

Ati: “Leo yabikoze mu buryo bubi kandi bwihuse. Urebye si njye njyenyine, ndanatekereza Cavani watsinze ibitego byinshi mu mateka ya PSG. Ibi ndabivuga kugira ngo ikipe itere imbere itazongera gukora amakosa nk’ayo mu bihe bizaza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *