Thomas Lubanga Dylo wigeze gufungirwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni umutwe yise la Convention pour la Révolution Populaire (CRP), ukaba ufite icyicaro mu ntara ya Ituri.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, wavuze ko wumva uhangayikishijwe cyane no kuba ubutegetsi bwa RDC bwarananiwe mu buryo bukomeye kurinda ubusugire bw’iki gihugu, by’umwihariko “kurinda abaturage n’ibyabo.”
Uyu mutwe by’umwihariko wagaragaje ko urajwe ishinga no kuba mu myaka umunani ishize abanye-Congo bo mu ntara ya Ituri baragiye bibasirwa n’ubwicanyi, gufatwa ku ngufu ndetse n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu, ku buryo ababarirwa mu bihumbi bagiye bahungira muri Uganda.
CRP yunzemo ko igamije kuba urwego rugamije kuzana umwuka w’impinduka ziha icyizere “abaturage bose ba Congo bumva bakwiye kurwanya imiyoborere mibi ya Politiki y’Igihugu irangwa no kunyereza umutungo w’igihugu, ruswa, kwiba imitungo y’abaturage, abayobozi badashoboye, kwikunda, itonesha, icyenewabo…”.
Yavuze kandi ko mu myaka ine ishize Leta ya RDC ishyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara ya Ituri, umutekano muke utezwa n’imitwe yitwaje intwaro wiyongereye muri iyi ntara.
Uyu mutwe mu itangazo ryawo wasabye abanye-Congo guhuza na wo imbaraga bagafatanya urugamba watangije rugamije gushaka ubuyobozi bwita ku baturage bawo.
CRP ya Lubanga yiyongereye kuri M23 na yo imaze imyaka itatu mu ntambara n’ubutegetsi bwa RDC, nyuma yo kubushinja kwibasira abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda.

